Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo gutukana ku babyeyi babo Bull Dogg na P Fla bahuje imbaraga bakorana indirimbo

Hari hashize igihe abaraperi Bull Dogg na P Fla badacana uwaka ndetse mu minsi ishize bakozanyijeho batukana ibitutsi bikakaye kugeza ubwo bageze n’aho batukana ku babyeyi bababyaye, ndetse biza kuba akarusho aho P Fla yavugaga ko Bull Dogg n’agatsiko ayoboye bamusagararira ndetse bakaba bashaka kumugirira nabi. Gusa kuri ubu aba bombi bamaze guhuza bakora indirimbo bahuriyemo bayita "MCEE"

Byagiye bigarukwaho ko imyitwarire yaba bahanzi atari myiza, gusa ibi byaje guhoshwa n’uko aba bombi basabanye imbabazi mu itangazamakuru bahamya ko batazongera gutukana. Kuri ubu bakaba banakoranye indirimbo.

Muri iyi ndirimbo ’MCEE’ aba baraperi bahamya ko muri iyi minsi aribo babiri basigaye barwanira iyi njyana yajugunywe, bagahamya ko injyana ntaho yagiye ahubwo yanze abayizamo nk’inkundarubyino, mu gitero cya Bull Dogg.

‘MCEE’ ni yo ndirimbo aba baraperi uko ari babiri bakoranye bwa mbere nyuma y’uko batandukanye ubwo P Fla yavaga mu itsinda bombi babarizwagamo rya Tuff Gangs bari barashinze ari abasore 5.

Ni indirimbo yakozwe na Producer Trackslayer.

MCEE By Bull Dogg ft P Fla

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 24/10/2016 saa 13:50

Pflwe Inywere Itabi Kuko Nibyo Ushoboye .kd Vakubintu Ahubwo Nimwiyunge Niko Bimeze Tu!!!
Kanda hano umusubize

- 24/10/2016 saa 09:49

pfla inywere itabi nibyushoboye ntakindi uratuka jay koyagusize ntahomuhuriye ahubwo mwake akazi ujye woza imodokaye ntukavuge kuko wishwe nitabi
Kanda hano umusubize

MC - 22/10/2016 saa 16:49

Baba banyweye ibitabi!!!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X