Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kuva i Wawa Saidi Brazza arasabira abahanzi bafite imyitwarire idahwitse nabo kujyanwa yo

Umuhanzi w’Umurundi Saidi Brazza ufite ubwenegohugu bw’u Rwanda, nyuma yo kumara igihe mu kigo ngororamuco cya i Wawa, aho yari yaragiye ari we ubyisabiye kugira ngo abone uburyo yakwikura ibiyobyabwenge birimo n’urumogi byari byaramwokamye, kuri ubu arasabira abahanzi bandi bagifite imyitwarire itari myiza kuba byajyanwa aho yavuye bagatozwa indangagaciro zikwiye kubaranga.

Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 1995. Icyo gihe akaba yari afite indirimbo zari zikunzwe cyane zirimo ‘Yameze amenyo, Twiganirira, n’izindi.

Byaje kugera igihe agana inzira yo gukoresha ibiyobyabwenge nkuko ngo yabibwirwaga na bagenzi be ko iyo ubikoresheje hari impinduka ugira mu myitwarire imbere y’abantu iyo uri icyamamare.

Saidi Brazza avuga ko byaje gusa nk’ibimusaga, icyo gihe akaba yarabibwiwe nuko yari atangiye kujya ajya kuri stage akaririmba indirimbo atateganyije.

Kuva icyo gihe yaje gufata umwanzuro wo kwijyana mu kigo cya i Wawa muri Nzeri 2015 nta muntu umufashe ngo amujyane.

Mu mwaka wose yahamaze, dore ko yagarutse ku wa 01 Nzeri 2016, ngo yagarutse ari mushya ndetse n’ibitekerezo ari bishya kurusha uko byari bimeze mbere.

Saidi Brazza yavuze ko yishimira cyane intambwe yasanze umuziki w’u Rwanda ugezeho muri icyo gihe atari ahari.

Akomeza avuga ko mu bahanzi yaje yumva bivugwa ko basabitswe n’ibiyobyabwenge bakwiye kujyanwa muri icyo kigo.

Uyu muhanzi avuze ibi mu gihe hari bamwe mu bahanzi batakigaragara muri muzika, aho bivugwa ko intandaro yo kutongera kumvikana yaturutse ku kokamwa n’ibiyobyabwenge, ndetse magingo aya bakaba bavugwaho n’ibindi bikorwa bibi biterwa no kunywa ibiyobyabwenge.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

SIRIBA A.K - 29/10/2016 saa 10:38

Big Up Braza! Watekereje kd ukora igikorwa cyiza, wiyemeza icyagufasha kwibatura ibiyayura umutwe! Imana Igufashe uzabigendere kure kd uhorane ubutwari bwo kubohora abandi, mu rubyiruko na cyane mu bahanzi babiyobotse! Na Ray C yakakwigiyeho kuko ari mu bagaragaje isura idakwiye, uwakwiswe indorerwamo y'umuryango!
Kanda hano umusubize

ezekiel - 28/10/2016 saa 11:41

iburundi ingozi kungasaka kanarunyonga turipfuza kumubo ataderede yambaye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X