Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kuva muri Uganda na Amerika noneho Miss Mutesi Jolly yerekeje I Bulayi

Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 nyuma y’aho akubukiye muri Uganda na Amerika ubu noneho yerekeje ku mugabane w’u Burayi aho agiye kuzenguruka ibihugu bitandukanye akagira umwanya wo kuganira n’abanyarwanda baba muri ibyo bihugu.

Mutesi Jolly yatangiye urugendo rwe kuri uyu wa 17 Nzeri 2016 aho yabanje guca mu gihugu cy’u Budage akaba ari mu rugendo yari yemerewe n’uruganda rukora amavuta ubwo yambikwaga ikamaba rya nyampinga w’u Rwanda 2016.

Mutesi Jolly Kandi azajya mu bindi bihugu nk’u Bufaransa, u Bubiligi n’u Buholandi aho azagira umwanya wo kuganira n’abanyarwanda batuye muri ibyo bihugu byo ku mugabane w’ u Burayi.

JPEG - 75.8 kb
Nyampinga w’u Rwanda Mutesi Jolly yerekera i Bulayi

Hari hashize icyumweru kimwe Miss Mutesi Jolly avuye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco ryateguye n’ihuriro ry’Abanya-Uganda batuye muri Amerika ya ruguru "Uganda Festival in Los Angeles".

Mahame Gilbert

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hatangimana hassan - 20/09/2016 saa 10:20

nibyiza nogutembera ibindi bihugu miss rwanda komerezaho
Kanda hano umusubize

- 18/09/2016 saa 17:40

Yamaze! ndabona noneho yimutse!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X