Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kuvugwaho kwiba indirimbo ‘Habibi’ The Ben yongeye arashinjwa ubuhemu n’ubwambuzi mu ikorwa rya Video yayo

Nyuma y’uko mu minsi ishize byavugwaga ko umuhanzi kazi nyarwanda Buzindu Allioni yari yarakoze indirimbo akayita “Habibi” ariko akaza gutrungurwa n’uko izina ry’iyo ndirimbo Producer yarihaye iya The Ben maze we akabwirwa ko ashaka irindi aha indirimbo ye, kuri ubu umusore witwa Ganza Innocent arashinja umuhanzi The Ben ndetse na Cedru utunganya amashusho y’indirimbo kumuhemukira ntibubahirize amasezerano bagiranye mu ifatwa ry’amashusho y’iyo ndirimbo “Habibi” The Ben aheruka gushyira hanze.

Ganza Innocent ni umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko akora akazi ko gufata amashusho cyane cyane ayo mu kirere (Professional aerial cinematographer ) muri kompanyi yitwa Oscar Associates Video Production iherereye muri Chicago ari na ho atuye ariko akaba yaranatangije kompanyi ye ku ruhande yise Ganza Image Productions.

Ganza Innocent avuga ko The Ben yamuhamagaye akamusaba ko amufasha gufata amashusho y’indirimbo ye ‘Habibi’. Icyo gihe ngo yamubwiye ko agiye kuza kumusanga muri Chicago vuba akamufasha mu gufata amashusho.

Ganza ngo yarabimwemereye , amwemerera kumuca amafaranga macye ariko The Ben na we akazashyira amazina ye n’aya kompanyi ye mu mashusho y’indirimbo The Ben arabyemera.

JPEG - 155.6 kb
Ganza ari gukoresha ’Drone’ mu ifatwa ry’amashusho ya Habibi

The BEN na CEDRU ngo koko baje muri Chicago bafata amashusho y’iyo ndirimbo hanyuma Ganza ngo yatahanye amashusho yari yafashe maze akora ‘Contract’ ikubiyemo amasezerano yose bari bagiranye ayoherereza The Ben , na we asubiza ko ayabonye ko ndetse bagomba kuvugana akazi karangije gukorwa. Ganza avuga ko The Ben atigeze asinya aya masezerano.

Yagize ati: "Baraje amashusho arafatwa, ndamubaza nti ko utaransubiza contract nakohereje?, arambwira ngo nagera iwe arayisoma ahasigaye ansubize . Ntiyigeze abikora hanyuma ni bwo ngiye kubona ejo bundi video bayishyize hanze, credit yanjye ntayiriho mpita mpamagara The Ben mubaza impamvu atubahirije amasezerano twagiranye, aransubiza ngo "Ariko ufite ikibazo gikomeye, ni iki twemeranyijwe? "

Ganza avuga ko bakomeje guterana amagambo , nyuma na we ngo afata umwanzuro wo gushyira hanze amashuho arimo izina rye. Uyu musore yatangaje ko impamvu yabikoze ari ku bwo kurengera inyungu ze z’ubucuruzi.

Ganza yongeyeho ko yari yabanje gushyira na we amashusho ya Habibi agaragaramo izina rye ku rubuga rwa Youtube ariko The Ben na Cedru ngo bagatanga ikirego kuri Youtube, na yo igeza iki kirego kuri Ganza, amashusho aba arahagaritswe.

Ganza avuga ko kugeza ubu yaba Cedric na The Ben birirwa bamuhamagara ngo bakemure ikibazo bafitanye ariko we ngo asanga inzira yo kubikemuramo ari uko bashyira hanze amashusho arimo amazina ye.

Ganza avuga ko yari afite gahunda yo gutangira gukorana na The Ben akamufasha mu mashusho ye yo mu minsi iri imbere kugirango hagire icyiyongeraho ku ireme (quality ) ariko ubu byose ngo yamaze kubyangiza.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

TUYIZERE Eliée - 26/11/2016 saa 22:23

rwoseni ba ibyobamuvugaho ariukuri yaba atubabaje nkabafanabe
Kanda hano umusubize

TUYIZERE Eliée - 26/11/2016 saa 22:23

rwoseni ba ibyobamuvugaho ariukuri yaba atubabaje nkabafanabe
Kanda hano umusubize

TUYIZERE Eliée - 26/11/2016 saa 22:23

rwoseni ba ibyobamuvugaho ariukuri yaba atubabaje nkabafanabe
Kanda hano umusubize

TUYIZERE Eliée - 26/11/2016 saa 22:23

rwoseni ba ibyobamuvugaho ariukuri yaba atubabaje nkabafanabe
Kanda hano umusubize

TUYIZERE Eliée - 26/11/2016 saa 22:22

rwoseni ba ibyobamuvugaho ariukuri yaba atubabaje nkabafanabe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X