Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Oda Paccy na Asinah bagejeje ku bafana babo ibyo bari barabijeje mu gitaramo kiswe Igikuba Concert

Kuri iki cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2016, ubwo bataramiraga abafana babo muri H Zone Gikondo, umuraperi kazi Oda Paccy na Asunah mu gitaramo kiswe Igikuba Concert cyo kugeza ku bafana ba Oda Paccy indirimbo ye nshya yise "Igikuba", aba bahanzi kazi beretse abafana babo ibirori bidasanzwe, dore ko bari babibasezeranije.

Ni igitaramo cyari cyitabiriwe ku buryo bushimishije, ndetse ukabona benshi bafite inyota yo kubona aba bahanzi kazi baririmba ndetse banabyina.

Ku isaha ya saa sita ni bwo mushyushyarugamba Mc Nario yari ageze ku rubyiniro atangira gususurutsa abari aho karahava.

Mu minota mike Asinah yasesekaye ku rubyiniro ariko kuko bari batinze gutangira abafana ntibari bishimye. Gusa byarangiye bageze aho barabyina kuko uyu mukobwa yakoze uko ashoboye arabashimisha.

Muri iki gitaramo abahanzi batangiye kugera ku rubyiniro mu masaha akuze dore ko mu ma saa sita aribwo umuhanzikazi Asinah yageze ku rubyiniro. Agihinguka wabonaga abafana batamwishimiye ariko uburyo Yabyinnye indirimbo ze bwatumye yigarurira benshi gake gake bose birangira bamugarukiye bitewe n’uburyo yabyinishaga cyane cyane ikibuno ukabona abafana bumiwe abandi bifuza gukoraho gato.

Nyuma ya Asinah hakurikiyeho Oda Paccy wari witezwe nk’uwitiriwe iki gitaramo, Oda Paccy nawe wari wiyambariye agakabutura kagufi yahingutse ku rubyiniro aririmbira abakunzi be nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe mu gihe cyahise zatumye uyu muhanzikazi aba uwo ariwe uyu munsi, maze bijyanye nuko abafana bazizi ukumva barajyana neza bafatanya kuziririmba.

Paccy akigera ku rubyiniro Mc Nario yamubajije icyo azaniye abafaba, maze nawe ati mbazaniye indirimbo zanjye nyinshi ariko by’akarusho mbazaniye Igikuba

Byari ibyishimo kuri aba bahanzikazi kubona bari bafite abafana bangana uko banganaga kandi ubona bose babishimiye bashaka kwifatanya nabo ku rubyiniro mbega ubona babafitiye urukundo ruhamye rw’umufana ukunda umuziki.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Denise - 15/11/2016 saa 16:40

uyu mukobwa ndabona arenze gsa aagerageze kumyambarire. umuntu wumugore yambara gutya
Kanda hano umusubize

Ken - 15/11/2016 saa 15:31

Umva ajyinga ubusobanuro bwa vision2020 umwaka utaha azakwereka igikuba cye isn't it?
Kanda hano umusubize

kaka - 15/11/2016 saa 09:29

uyu mukobwa arafise ihungabana rikaze .kuri riderman congs kbsa kuko warutuburiwe iyo ujyana uyu mu dada kweli ababyeyi be bamufashe ye guta isaro kuko ubu arababaje nukuri
Kanda hano umusubize

heee - 14/11/2016 saa 17:34

Igikuba concert cg IGITUBA CONCERT, nziko ariko bakise bagatinya kubyatura.
Kanda hano umusubize

apana - 14/11/2016 saa 16:10

ariko Ministry y Umuco harya ibi ntibiyireba? ariko ibi nibiki, uyu mukobwa sumwe witwikiraga hose, none arajya muruhame yamabaye ubusa? uwo passy we zavuyeho pe. ariko jye ibiri kubera mu Rwagasabo biriho biransiga. Basore mutarashaka, mufite akazi katoroshye pe, marumiwe koko
Kanda hano umusubize

charles - 15/11/2016 saa 23:14

sha uyu mwana yarambaraga akikwiza pe!rwose yaraberewe ubona ari umwana wiyubashye kdi utinyitse,njyewe twajyaga duhura nkabona numwana ufite indangagaciro zijyanye no gusenga,ariko uko iminsi ishira niko asubira inyuma ,birababaje cyane ndababaye kukubona mubinyamakuru bakwandikaho banagufotora amafoto ameze gutya,ndi mugihugu cya sweeden.umbabariye wakongera ukaba umu islam kdi ukambara shari kuko ibyo ngobyo birimo kukwica!
Kanda hano umusubize

- 14/11/2016 saa 14:14

sha uyu mukobwa asnah arikuntangaza cgane kbsa abashinzwe ibibazo byubwonko batabare kbsa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X