Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Oda Paccy na Asinah mu gitaramo cy’akataraboneka bise Igikuba Concert

Nyuma y’uko umuhanzi kazi nyarwanda Oda Paccy akoze indirimbo akayita "Igikuba", kuri ubu mu rwego rwo gukomeza kuyimenyekanisha mu bafana be agiye gukora igitaramo kabuhariwe, aho azaba ari kumwe na Asihan. Aba bakobwa bakaba bari mu bahanzikazi nyarwanda bari kubica bigacika muri muzika nyarwanda.

JPEG - 11.3 kb
Oda Paccy

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MIG Ltd ari na bwo busanzwe butegura ibitaramo bibera muri H-Zone Gikondo, ngo uyu muhanzizi uri kubica bigacika muri muzika Nyarwamda azataramira abafana be ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016, aho azaba abaririmbira mu buryo bwa Live, dore ko ari umuhanga mu kurapa.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki bazaba batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususurutsa abakunzi ba muzika.

JPEG - 127.4 kb
Asinah

Nk’uko ubuyobozi bwa MIG Ltd bukomeza bubitangaza ngo iki gitaramo kizaba ari igitaramo cy’akataraboneka kuko ngo abazaba bacyitabiriye bazabona imiririmbire idasanzwe ya Oda Paccy na Asinah bazaba baje kubataramira, dore ko iki gitaramo kizaba cyiganjemo udushya twinshi no gutungurana kwa bamwe mu byamamare bizaba byitabiriye iki gitaramo.

Biteganyijwe ko umuntu uzitabira iki gitaramo azinjirira ubuntu, gusa icyo asabwa ni ukuzaza yitwaje ayo kugura icyo kwica akanyota.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 11/11/2016 saa 16:56

puuuuu rekareka 2 ihene buhene nago twaba twaritabiriye ikirori cya rwabugiri ngo twitabire nicyiyo mondo puuuuu
Kanda hano umusubize

Isaa - 10/11/2016 saa 18:11

ihene butwi apuuuuuu uyu mukobwa nanga imyambarire ye rwose ubuzutu bwe twaraburambiwe
Kanda hano umusubize

- 10/11/2016 saa 13:19

Apuuuuuuuuuuuuuuuuu
Kanda hano umusubize

nkundiye - 10/11/2016 saa 11:24

abobo bari kurutanga icyobaxi n'ukwiyambika ubusa gusa baturogera abana . nababwiriki
Kanda hano umusubize

kellen - 11/11/2016 saa 09:49

ndakwemera paccy bigup
Kanda hano umusubize

Kayihura - 9/11/2016 saa 13:04

Igi..uba concert???arikose ibi harya nukugirango akureho ibyo yiyanditseho ngo IGITUBA ahaaaaa wamukobwawe ako uzazanira ikigari abagabo bazagafatisha amaguru namaboko bagaramye
Kanda hano umusubize

kellen - 11/11/2016 saa 09:50

ntugasebanye nawe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X