Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Oda Paccy ngo aho umukobwa yakwambara iherena hose nta nka yaba aciye amabere

Mu gihe hari abanyarwanda babona umukobwa cyangwa undi muntu yambaye iherena ku mubiri we hatari ku matwi bakamwibazaho cyane, umuhanzi kazi Oda Paccy aratangaza ko kubona umukobwa yambaye iherena ku bindi bice by’umubiri atari ku matwi abona nta kibazo kibirimo mu gihe ntakindi yaba agamije uretse kurimba.

Oda Paccy avuga ko we abona kwambara iherena ku mukobwa ari imirimbo nk’iyindi ngo kuko iyo umukobwa ayambaye ntakindi agamije ari ukurimba ntacyo bitwaye.

Uyu muhasnzi kazi avuga ko na we yifuzaga kwambara iherena ku zuru nta kindi agamije ahubwo ari uko abikunda kandi akabona ari umurimbo mwiza,
Avuga ko kuva yayambara nta muntu numwe uramuhutaza cyangwa ngo amurebe nabi.

Yagize ati: "Njye nayambaye kubera ko nkunda amaherena. Ni cyo kintu nkunda cyane ku mukobwa.Nabonye abantu benshi baytambara, nanjye ndavuga nti kuki nanjye ntabikora. Nabikoze kubera ko ntayindi mpamvu."

Oda Paccy ufite amaherena ku matwi yombi, n’irindi ku zuru ku ruhande rw’ibumoso, akomeza avuga ko hariho abantu bitwa ko basobanutse ariko ngo babona umukobwa wambaye iherena ku bindi bice by’umubiri bakamushyira mu kiciro cy’abakobwa bafite imico mibi runaka ariko atari ko biri.

Yagize ati: "Hariko abantu bitewe n’agaherena babonye wambaye bakagupusasa ngo urunguyu afite imyitwarire mibi. Ariko njye nagiye kuyashyiraho nzineza ko hari abatabyishimiye, ndetse iyo niyemeje ikintu ndagikora ndetse nkanitegura ko hari ingaruka gishobora kungiraho."

Uyu muhanzi kazi atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize umuhanzi kazi Young Grace yagaragaye ku rubyiniro afite iherena ku mukono maze abantu benshi bakamwibazaho.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

rouise murenga - 16/09/2016 saa 11:57

ubundise isoni byamutera nizihe kobizwiko abahanzi kazi nyarwanda arindaya uretseko mwatinye kubivuga mwe muravuga kumazuru nokumikondo nokubitsina bayambaraho
Kanda hano umusubize

Peter - 16/09/2016 saa 12:16

Aliko yavuze abakobwa,we rero s'umukobwa yewe s'umugore kuko nta mugabo agira ,we nta kibazo aho yakwambara hose
Kanda hano umusubize

shyaka innocentus - 22/09/2016 saa 20:18

ntago ari bose kuko abari abacu nibeza cyane.kuba indaya sikintu nuburere bubi
Kanda hano umusubize

Cyombo - 15/09/2016 saa 19:15

Buriya nahandi yarishyizeho
Kanda hano umusubize

YANICK MUSAFIRI - 17/09/2016 saa 22:47

Ibyonago tubikunze nk fan
Kanda hano umusubize

mugwaneza faustin - 15/09/2016 saa 19:06

Ngendumvamtacyobitwaye kwambaraiherenape
Kanda hano umusubize

BWANACYAMBWE - 15/09/2016 saa 18:51

Nushaka uzaryambare ku mis...no cg ku kany...bwa!!!!
Kanda hano umusubize

samu - 15/09/2016 saa 13:36

ibyo nibisanzwe i Kigali ubwo se byarusha iyofoto mbega gutambikiza ahaa murashoboye bahanzikazi gusa haricyo muhuriyeho mwese mushira isoni pu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X