Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Oda Paccy yatangaje ko yifuza gushaka umugabo muri 2020

Umuhanzi kazi nyarwanda Uzamberumwana Pacifique uzwi cyane ku izina rya Oda Paccy muri muzika nyarwanda yeruye avuga ko nta musore afite bakundana muri iki gihe, ndetse ko nta gahunda afite yo kuba yarushinga mbere y’umwaka wa 2020, ariko agira ibintu avuga ko yifuza ku mugabo yifuza ko bazarushingana.

Oda Paccy yavuze ko ubusanzwe akunda umusore ugaragara neza ariko hejuru ya byose hari ibyo akurikiza kandi yibandaho cyane. Yavuze ko nta wundi musore bakundanye nyuma yo gutandukana na Lick Lick babyaranye ndetse ngo azongera gukundana agiye guhita arushinga.

Yagize ati: "Ubu ntabwo ndi mu rukundo, nta musore mfite nk’uko bamwe babivuga. Ubusanzwe numva nzashaka umugabo muri 2020, nibura icyo gihe hari aho nzaba maze kwigeza."

Uyu muhanzi ufite imyaka 26 y’amavuko avuga ko kuzashaka umugabo agejeje 30 ndetse no hejuru yayo nta kibazo kirimo kuko ubusanzwe nta myaka y’ihame umukobwa aba agomba gushakiraho. Ariko ngo mu byo yifuza ko byaranga umugabo ateganya ko bazarushingana harimo kuba akunda kandi yubaha Imana, ukunda akazi akora akanamwubahisha, ukunda umuryango n’inshuti ze.

Yagize ati: "Ndapanga kuzarushinga muri 2020 ariko n’Imana ipanga ibyayo wabona n’ejo ndongowe cyangwa uwo tuzabana ataravuka byose ni gahunda za yo. Umugabo nifuza agomba kuba akunda kandi yubaha Imana, ukunda akazi nkora akananyubahisha, ukunda umuryango n’inshuti zanjye. Agomba kuba akunda abana, by’akarusho yaba ari umuntu ufite umutima wo gufasha abababaye byaba byiza. Nifuza kurushingana n’umugabo uzi gukora, utari umunebwe."

Yavuze ko gutinda kurushinga ahanini bituruka ku mishinga ikomeye yifuza kubanza kugeraho mbere yo kubaka urugo birimo kuzamura ireme ry’umuziki we ndetse akamenyekana muri Afurika.

Yagize ati: "Hari imishinga yihariye yindi igomba gukorwa mbere yo kurushinga, harimo kwiteza imbere n’ibikorwa bitandukanye byo gufasha Imana izanshoboza."

Paccy yavuze ko mu bikomeye yifuza kubona ku mugabo bazarushingana ngo harimo ko agomba kuba atiyandarika kandi mu myambarire akaba adacana uwaka no kwambarira ipantaro munsi y’ikibuno.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

N SUPER MIX BURUNDI - 17/10/2016 saa 22:55

KUBA UMUNTU YARACIYE HABI CANKE AKORERA MURI BIBI NTIBIMUBUZA GUHINDUKA KANDI IMANA IHINDURA UMUNTU BUKEBEBUKE HARIGIHE NARONKA UWO MUGABO AKWIJE IVYO YIFUZA BIZAMUHA GUHINDUKA . AHUBWO BONNE CHANCE POUR ODDA PACCY
Kanda hano umusubize

Emmy Paz Hindurwa M. - 17/10/2016 saa 03:59

Ndunva bikaze kuri condition ushaka kumugabo wifuza, ndashaka kukubaza akabazo 1. 。Ari wowe n’umugabo wawe ninde uzaba Arongoye undi cg se ashatse undi?
Kanda hano umusubize

uwase angl - 16/10/2016 saa 19:12

ehhhh!!!!!!!!!!!!! ndumv bitoroshy kbx yaba yarashaje pe
Kanda hano umusubize

Hadix02 - 16/10/2016 saa 13:11

Ese sinumva nubundi yarasanzwe ari umugore wanabyaye arashaka se kandi undi musore wo kumumarira iki ndumiwe kabisa umusore wambere babyaranye umwana we seko batabanye bapfuye iki ? Abasore twa gorwa we ngo tujye kurerera abandi hahah
Kanda hano umusubize

- 16/10/2016 saa 11:42

Hhhaaa arasekeji cne uwo mukobwa c we mubona imyambarire yiwe ihesheje Imana icubahiro koko?nawe azabanze yige kwambara neza.
Kanda hano umusubize

Hakizimana Thierry - 16/10/2016 saa 07:41

Odda Pacy Kabisa Ntabwoyubaha Imana Urebye Nimyamparire Irabikwereka
Kanda hano umusubize

N. Dany - 16/10/2016 saa 07:39

Eseko mbona kwashaka umusore wambaraneza, kandiwe nkaba mbona imyambarireye idahwitse???? aha!!!!
Kanda hano umusubize

denyse - 15/10/2016 saa 16:59

od paccy ndamwemera pe!! nigute mwavugako ntaburere afite?ndikubaza mbaru shimana.
Kanda hano umusubize

Otto von Eichimenn Klaus - 17/10/2016 saa 08:02

Ararota kumanywa umugabo se azamukura he?cyokora uwijoro rimwe we ntamubura naho mumago wapi wese arireba akabona aruwo mumago??(niwe mbaza) nabanze yigire imico kuri nyina cg bosenibamwe?!!!nta musore usobanutse wata igihe ke kuricyo cyapa gishinze kumuhanda(uwo mugore)utamuzi ninde twese twahabwaga kalibu twagenda tugasezera none ategereje2020 Yesu azarinda aza ntawumubajije ngo icyo nigiki.(ikiri mwijipo)
Kanda hano umusubize

uwanyirigira feresia - 17/10/2016 saa 12:28

imana izabigufashemo kuko nibyiza
Kanda hano umusubize

Mugabo Frank - 15/10/2016 saa 16:00

Paccy N,umwanamwiza Ariko Umuziki waramwononnye Nawe Nyumvire Ashaka Umunyamicomyiza Nahowe Ntayo Afite Yapfumuje N,amazuru
Kanda hano umusubize

Paccy azarongorwa - 15/10/2016 saa 11:51

haa; ngo n'ejo wabona arongowe kd ngo ntawe afite bakundana!?ariko nibyo igihe icyaricyo cyose yarongorwa biragaragara!muri 2020 azaba ari urujyo rushaje rutashobora no kureka amazi! Apparamant uyu mukobwa ndamukunda ariko niyo wangereka ama pounds sinamushyira murugo!
Kanda hano umusubize

tt - 15/10/2016 saa 11:08

Mwampa number ye!?
Kanda hano umusubize

mbarushimana - 15/10/2016 saa 09:52

uyu muhanzi oda paccy avugako umusore ashaka kagomba kuba yubaha imana imwambarire nivugoye bigaragazako ntaburere afite gusa ashobora kubona umuhungu utagira ubure nkawe niwe umukwiriyepe
Kanda hano umusubize

mbarushimana - 15/10/2016 saa 09:51

uyu muhanzi oda paccy avugako umusore ashaka kagomba kuba yubaha imana imwambarire nivugoye bigaragazako ntaburere afite gusa ashobora kubona umuhungu utagira ubure nkawe niwe umukwiriyepe
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X