Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Oda Paccy yivugiye ko abakeka ko hari ikibazo agifitanye Lick Lick atari ko biri

Nyuma y’uko umuhanzikazi w’umuraperi wa hano mu Rwanda Oda Paccy, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri iki cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2016, yashyizeho amagambo agaragaza ko yakunze indirimbo Habibi y’umuhanzi The Ben kuruta Ntawamusimbura ya Meddy, benshi bagatangira kuvuga ko Oda Paccy yongeye kubyura intambara y’amagambo yibasira Lick Lick wakoze indirimbo ya Meddy. Kuri ubu Oda Paccy yatangaje ko nta kibazo afitanye na Lick Lick ndetse na Meddy.

Oda Paccy yavuze ko nta kibazo afitanye na Lick Lick ndetse na Meddy, gusa yiyemereye ko yakunze umuhanzi The Ben kuva kera. Avuga ko ahanini ibyo yabyanditse byatewe n’uko yumvise Production ya Lick iri hasi ugereranyije n’iya Pastor P kuri izi ndirimbo.

Mu magambo agaragara kuri instagram ya Oda Paccy hagaragaramo uburyo uyu muraperi kazi yashimye imikorere ya Producer Pastor P mu gukora indirimbo Habibi ya The Ben maze akanavuga ko imikorere ya Producer Lick Lick mu gukora indirimbo ya Meddy iri hasi.

Oda Paccy abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati: "Nsanzwe nemera Lick lick kuri production, ariko aha ubanza naratakaye cyane #ntawamusimbura, Meddy na Ben ni abantu 2 batandukanye cyane ntitukabagereranye. The Ben ibihe byose…indirimbo nziza iryoshye, The Ben na Pastor P mwakoze akazi katoroshye…"

Aya magambo ya Oda Paccy aje akurikira inkubiri yo gutandukana no gutukana mu ndirimbo byabaye hagati ya Oda Paccy ndetse na Lick Lick.

Aha benshi batangiye kuvuga ko Paccy yibasiye Lick Lick bitewe n’amakimbirane bari basanzwe baragiranye, ariko we yabihakanye yivuye inyuma ndetse anavuga ko we nta kibazo afitanye na Lick Lick ndetse na Meddy.

Oda Paccy yakundanye na Lick Lick ndetse baza no kubyarana imfura yabo. Gusa kuva babyarana ntibigeze bacana uwaka, bahoze mu ntambara y’amagambo kugeza n’ubwo baririmbanye indirimbo zo guseserezanya.

Kanda hano urebe Lyrics z’indirimbo zateje benshi kuvuga menshi

Habibi by The Ben (Official Lyric Video)

Meddy - Ntawamusimbura (Lyric Video)

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hano - 25/07/2016 saa 11:23

Hano ntiwamenya indirimbo uhitamo kuko zombi ni nziza pee! So Paccy nareke imihali ajye avuga Lick Lick atamugereranyije n'abandi. Niba akinamukunze nabyo abyerure amuterete!
Kanda hano umusubize

Mateke - 25/07/2016 saa 18:13

Ubundaho yanyuze ntiharangwu rwango buriya karacyarimo.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X