Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

P Fla na Pedro Someone mu rugendo rwo kwishakira abafana mu ntara

Nyuma yo kubona ko gukorera ibitaramo mu mujyi wa Kigali bogoye ndetse rimwe na rimwe umuhanzi yategura igitaramo cyikitabirwa n’umubare muto, kuri ubu umuraperi P Fla n’umuhanzi Pedro Someone bakomeje kugenda bitegurira ibitaramo bakabikorera hanze yumujyi wa Kigali mu rwego rwo gukomeza gushaka uburyo bigarurira imitima y’abakunzi ba muzika.

Kugeza ubu P Fla na Pedro bari gutegura gukorera igitaramo mu karere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyefo, aho biteganyijwe ko icyo gitaramo bazagikora ku wa 31 Nyakanga 2016 nk’uko bigaragara ku mpapuro zicyamamaza.

Aba bahanzi bavuga ko icyo bagamije atari amafaranga gusa ngo kuko amafaranga arashira ariko abafana ntibarangira, ngo ari nayo mpamvu batakomeza gukorera mu mujyi wa Kigali gusa kandi bakeneye ko igihugu cyose kibamenya.

Bakomeza bavuga ko ikibaraje ishinga ari ukubaka izina muri muzika nyarwanda.

Aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com, Pedro Someone, yatangaje ko we na P Fla bagiye kuzakora ibitaramo byinshi mu duce dutandukanye tw’igihugu, ngo ku buryo abanyarwanda bose baziyumvamo indirimbo zabo bakazikunda.

Yavuze ko kandi kuba yarahisemo gukorana na P Fla go ari uko yasanze ari we muraperi w’umuhanga yiyumvamo ndetse wanashobora gushimisha urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati: "Ubu turi gutegura iki gitaramo kizabera I Muhanga, nicyavaho tuzareba ahandi hari muri gahunda zacu naho tuhategurire ikindi gitaramo. Iyo urebye usanga gukorera mu mujyi wa Kigali gusa utagera no mu zindi ntara ntaho byazakugeza, ari nayo mpamvu twe twashatse kwegera n’umuturage wo mu ntara ngo tumugezeho ibihangano byacu. Nabonye P Fla ari we muraperi dukorana ntantetereze, ndetse akaba anashoboye."

Iki gitaramo kije nyuma y’icyo uyu muhanzi Pedro Someone aherutse gukorera mu ntara y’Uburengerazuba, aho bigaragara ko akajije umurego mu kwiyegereza abafana be.

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba ku wa 31 Nyakanga 2016, kikazabera mu karere ka Muhanga muri Peace Bar, ahitwa kwa Sibomana mu isoko ryo Kumugina.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Mandera jean claude - 22/07/2016 saa 04:49

P fla turamukundacyane
Kanda hano umusubize

- 21/07/2016 saa 18:50

Byanshimisha cyane kubona P-fla azamutse. Turamukunda cyane. Numuhanga kdi ntarambirwa ngo arekere nubwo akennye. Muzampe contact ye. Myanyandikira kuri 0788857780.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X