Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

P-Fla ngo byaragaragaye ko injyana ya Hip Hop ari iye mu Rwanda abandi byabayobeye

Mu gihe umuraperi nyarwanda P Fla ategura gushyira ahagaragara Album ye nshya yatangaje ko byamaze kugaragara ko ari we muraperi wihariye injyana ya Hip Hop mu Rwanda, ngo abandi bose byabayobeye bakajya mu bindi bakekaga ko ari byo bizabahesha amafaranga menshi ndetse ngo bikabongerera n’abafana.

P Fla ugaragaza amagambo yo kugaya bagenzi be b’abaraperi ngo kuko bataye umwimertere wa Hip Hop maze bakayivanga n’izindi njyana, avuga ko ikigaragara ndetse anahamya ari uko ari we muraperi wihariye injyana ya Hip Hop mu Rwanda wenyine ngo kuko nta nundi muraperi wagereranywa na we, ngo kandi azanye ibishya dore ko ngo anatandukanye n’usanzwe. P Avuga ko Album agiye gushyira ahagaragara izaba ikubiyemo injyana y hip hop y’umwimerere.

Yagize ati: "….Kandi icyifuzo cyanjye ni uko byageze aho bikagaragara y’uko injyana ari iyanjye, abandi bose ni ukuvuga ngo byaragaragaye bagiye babivamo n’iki, bajya mu byo bakekaga ko ari byo bigomba kuzagafata, ariko si ko biri nibura ubungubu ni ukuvuga ngo ntawe mbiburana na we, injyana ni iyanjye rukumbi."

Uyu musore yamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gangs, nyuma yo gutandukana ntiyagira aho abarizwa agakora ukwe. Yakunze kumvikana atunga intoki bamwe mu baraperi bahitamo kwica nkana Hip hop bagamije gushaka amaramuko.

Nyuma y’igihe kinini atigaragaza mu bitaramo, P Fla agiye kumurika Album ye nshya yise Great Season igizwe n’indirimbo 14, zirimo 5 zifite amashusho ndetse zizanaherekezwa na filime mbarankuru ivuga ku buzima bwe.

Uyu murtaperi avuga kwe n’abaterankuga be bakiri kubiganiraho ariko ngo bidahindutse ndetse imana ibibafashijemo iyi Album barateganya ko izamurikwa hagati y’Ukwakira n’Ukuboza.

Uyu muraperi avuga ko ibijyanye no kuba bagenzi be baherutse gukora igitaramo bagahomba ntibabone abacyitabira, we nta kibazo bimuteje ngo kuko asanga byaratewe n’uko baririmbaga injyana ya Hip Hop ariko bakageraho bakajya mu bindi, ariko we ngo nta mpungenge afite ngo kuko atigeze ahinduka yakomaje gukora Hip Hop nka mbere, ngo ahubwo abafana be baramukumbuye, ngo ikibura ni uko umunsi w’igitaramo utinze kugera.

Zahabu by P Fla ft Zahabu Edith (Official Audio) 2016

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Dr Chris G - 8/09/2016 saa 20:42

The Power First Ladiest After jye ndi umufana wa Hip pop ndakwemera umusa iyawe ntujya uyivangira jye naremeye
Kanda hano umusubize

dr.dodi ku kigeme - 8/09/2016 saa 08:19

capital p wi josi ni uwa mbere kbs na dog arabizi nuko banyuzamo bakijijisha nah'ubundi p arapakaza imbuga zigashya man.
Kanda hano umusubize

pepe - 6/09/2016 saa 11:40

p fly niwe wambere hano murwanda ureke ziriya nyatsi ngo ni jay poll
Kanda hano umusubize

Islaël - 5/09/2016 saa 12:07

Ni umusaza ni umusaza capital p the great, umva umusa, uzaturirimbire kumwanya wa mbere fuck u jaypolly, ukurikizeho imbwa yanjye gusa ugabanye itabi.
Kanda hano umusubize

dr.dodi ku kigeme - 8/09/2016 saa 08:24

mugo ituma acontrovince ari serie man
Kanda hano umusubize

Patrick - 5/09/2016 saa 08:10

PFla courage turagushyigikiye. Ni wowe ufite amagambo nyayo ya hip hop yumwimerere mu Rwanda. Courage. Gira ibyo ukosora mu myitwarire na cash ziraza nyinshi.
Kanda hano umusubize

- 5/09/2016 saa 01:01

ndemera ko P agihari abakunzi ba old skul tuzaguma tuyumva,abandi barabeshya umusaza ni P
Kanda hano umusubize

Jean paul Niyongira. - 4/09/2016 saa 12:39

Pfla Amabamwera Nabamusoanukiwe Mn,kd Ikindi Twebwe Nkaba Fans Binkoramutima Ntitunacyeneye Ingwizamurongo Zabandi Bantu Batanasobanukiwe Real Old Scl,nakifitemo Gupinga Ndabiz Murirengagiza Kuko Muramwemera Mwese QIT Money Iraje ! TIG irarangiye salut to all fans orginal by capital p.
Kanda hano umusubize

Jean paul Tsutsuri Niyongira.l - 4/09/2016 saa 12:26

Umva Nizereko Nabatemerega Ibyo P Yavugaga Kuri Jay Naba Fire Barabyiboneye Kbs Great Niwe Murapa W,umwimerere Old Scl Dusigaranye Ikindi Kumugani Itariki Niyo Idutindiye Ngurebe Ukuntu Petit State Tuyipfuka! Nabo Bose Barabizi Mwana Kabarenzeho Nukobijijisha
Kanda hano umusubize

leon - 4/09/2016 saa 11:13

P the Great ni danger!! Ibyo uvuga ntabwo ubeshya msaza!! Courage tukuri inyuma.
Kanda hano umusubize

JeanLuc - 4/09/2016 saa 08:43

komerezahotukurinyuma musaza
Kanda hano umusubize

felix - 4/09/2016 saa 06:31

hari abamdi yikwiyemera
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X