Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Pallaso arahigwa bukware na Polisi ya Uganda

Nyuma yo gukubita no gukomeretsa abashinzwe umutekano mu gace ka Namuwongo, Umuhanzi Pius Mayanja uzwi ku izina rya Pallaso arashakishwa na Polisi ya Uganda agashami gakorera mu gace ka Katwe.

Ikinyamakuru The New Vision gitangaza ko Pallaso ashakishwa na Polisi ya Uganda ndetse agomba kwitaba kuri station ya Katwe aho yarezwe n’ushinzwe umutekano ko yamuhohoteye akanamukubita amusanze mu kazi.

Icyaha Pallaso akurikiranyweho ngo yagikoreye mu gace ka Namuwongo mu Mujyi wa Kampala mu minsi ishize ubwo yari agiye mu kiganiro kuri Radio Dembe FM. Pallaso ngo yageze aho iyi Radio ikorera umugabo ushinzwe umutekano witwa Wambede amubwira ko agomba kubanza gusakwa mbere yo kwinjira undi arabyanga.

Ushinzwe umutekano kuri Radio yabwiye Pallaso ko bitari bimukundire ko yinjira bataramusaka undi akoresha ingufu ari nabwo yamukubise aranamukomeretsa.

Isaac Katende, umunyamakuru wari watumiye Pallaso yumvise hanze barwana yahise atabara yunamura uyu muhanzi wakubitaga ushinzwe umutekano bajya mu kiganiro undi na we ajya kuri Polisi gutanga ikirego.

Michael Odur ukurikirana dosiye ya Pallaso kuri station ya Katwe yagize ati "Turashakisha Pallaso, naramuka yanze kwitaba tuzamushakisha tumufate afungwe."

Pallaso yaherukaga gukubita ushinzwe umutekano mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo yashakaga kwinjira mu rugo rwa Radio na Weasel.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X