Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Pallaso yamennye ibanga rikomeye ku mpamvu yatumye ava muri Team No Sleep

Nyuma y’uko hari hashize igihe umuhanzi Pallaso avuye mu itsinda Team No Sleep yahoze abarizwamo ariko icyatumye asezera akakigira ubwiru bukomeye cyane, kuri ubu yamaze kumena iryo banga yari amaze igihe yihereranye, aho yavuze ko icyabiteye ari uko Jeff Kiwa yamuhatiraga kujya muri Illuminati.

Pallaso abinyujije mu kavidewo yashyize kuri Youtube ikubiyemo ubutumwa yageneye Jeff Kiwa, yasabye uyu mugabo wahoze ari manager we kutongera kwishyiramo izina rye ndetse anaboneraho kubwira abafana be impamvu yahisemo kuva muri Team No Sleep.

Yagize ati: "Hari ibintu byinshi byatumye mva muri Team No Sleep harimo n’uko Jeff yibaga amafaranga yanjye. Gusa ibyo ntacyo byari bitwaye, ariko ikintu gikomeye ndetse cyanabaye imbarutso ya byose ni uko umuhanzi wese usinyanye amasezerano na Jeff Kiwa yagombaga gutanga ibitambo bitari ibitambirwa Imana Rurema. Kuko njye ndi umukirisitu kandi ntashobora gukora ibyo yansabaga, byatumye niviramo."

Uyu muhanzi atangaje ibi nyuma y’uko Weasel na Radio bagize itsinda Goodlyfe, baherutse nabo gushinja Jeff Kiwa kuba atanga imibiri y’abantu ho ibitambo ku mbaraga z’umwijima.

Kanda hano urebe ubutumwa Pallaso yageneye Jeff Kiwa

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X