Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Pastor P na Allioni mu mpaka zikomeye ku ndirimbo Habibi yahawe The Ben yari iya Allioni

Nyuma y’uko umuhanzikazi Allioni avugiye ko Producer Pastor P uzwiho gukora indirimbo z’abahanzi mu buryo bw’amajwi ‘Audio’, yamwibiye izina ry’indirimbo “Habibi” akarigurisha umuhanzi The Ben, kuri ubu Producer Pastor P yabihakanye yivuye inyuma, ndetse anavuga ko ibyo kwiba indirimbo Habibi ya Allioni akayiha The Ben ababivuga atazi aho babikura, ngo cyane ko aba bombi ari abahanzi batandukanye kandi abakora mu buryo bunyuranye.

Pastor P ni we wakoze indirimbo ‘Habibi’ ya The Ben yakunzwe cyane yasohotse muri uyu mwaka, ni nawe wakoze iya Allioni yise ‘Amahirwe’ (avugamo ijambo ‘Habibi’) yasohotse mu 2015.

Ahakana ko indirimbo ya The Ben hari aho ihuriye n’iya Allioni, anahakana ko yaba yaravanye ijambo Habibi mu ndirimbo yakoze mbere ya Allioni akarishyira muya The Ben yasohotse mu bihe bishize.

Allioni yavuze ko hari indirimbo yari yise ‘Habibi’ yari ari gukorera kwa Pastor P. Avuga ko iyi ndirimbo yayikoze mbere cyane ya ‘Habibi’ The Ben aherutse gusohora.

Igiteye urujijo ni uko zombi zakorwaga n’umuntu umwe ari we Pastor P.
Izi ndirimbo zombi uzumvise zirimo koko iri jambo Habibi, cyane cyane ariko mu ndirimbo ya Allioni kuko we biri mu nyikirizo cyane kurusha The Ben we bigaruka mu ndirimbo inshuro nke ’Amahirwe’ ya Allioni.

Allioni asobanura ko Pastor P akimara guha The Ben iri zina rya Habibi yamuhamagaye bakicarana, bakabiganiraho; ibiganiro byaje kuvamo ko Allioni ahindura izina ry’indirimbo ye akayita ‘Amahirwe’ kugira ngo itagongana n’iya The Ben.

Gusa Allioni asobanura ko ibi Pastor P yabigizemo uruhare, kuko iri zina ari we wari urifite mbere.

Yagize ati: "Indirimbo yanjye yitwaga Habibi. Nayitangiriye muri Narrow Road, ndi kuyikorana na Pastor P ari nawe wayirangije. Icyo gihe hari mu 2015 nko mu kwezi kwa 6, nibwo indirimbo nayikoze ariko Pastor P arayigumana. Naje gushaka kuyisohora mu 2016 ubwo nari mvuye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ariko Pastor P we ntiyari ari mu Rwanda, bisaba ko mutegereza. Pastor P yaje kwisanga izina yamaze kuritanga kandi indirimbo ya The Ben niyo yasohotse mbere."

Gusa ku ruhande rwa Pastor P we avuga ko atari ku rwego rwo gufata indirimbo y’umuhanzi umwe akorera ngo ayihe undi nawe akorera.

Avuga ko icyo ashobora gukora ari ugufasha umuhanzi kunononsora indirimbo ye aho abona bitameze neza.

Nyamara abakurikirana umuziki bo bibaza uburyo indirimbo imwe isohoka mu 2015 indi mu 2016 zirimo amagambo amwe kandi zarakozwe na Producer umwe bakavuga ko harimo ikintu kidasobanutse.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Patrick - 25/10/2016 saa 07:08

Arko rero byo iyo uzunvise zombi wunva iya alioni ariyo yagakwiriye kwitwa Habibi arko nyine udufi duto tubereyeho gutunga ibifi binini
Kanda hano umusubize

lezard - 24/10/2016 saa 18:59

None murumva bitashoboka ko The Ben atatwara indirimbo ya Allion kubera iki? birashoboka cyane kuko n'ubwo the ben yamurusha hit Allion ashobora kumutanga kubona ijambo rikwiye! mwimunnyega ahubwo bamuhe amafaranga y'igihangano cye!
Kanda hano umusubize

- - 24/10/2016 saa 16:58

Baba bashaka kuvugwa gusa. The Ben akwibaaaaaaaaaaaaaaaa indirimboooooooooo? Hahaha urambabaje wa mugani wa Teta muri Velo!
Kanda hano umusubize

- - 24/10/2016 saa 16:58

Baba bashaka kuvugwa gusa. The Ben akwibaaaaaaaaaaaaaaaa indirimboooooooooo? Hahaha urambabaje wa mugani wa Teta muri Velo!
Kanda hano umusubize

fidele habanabakize - 24/10/2016 saa 16:16

hahahaaaaaaaaa alioni nareke gushaka hit yahatali kuri ben. ntibibaho nabusa the ben ntiyagukuraho indirimbo kuko inganzo ayibitseho muburyo bufatika
Kanda hano umusubize

eric - 24/10/2016 saa 21:05

arik c wang wemerako no kwisi nzima abahanzi ataribo biyandikira gusa wagiye utanga igitekerezo wabanje gusesengura
Kanda hano umusubize

Natacha - 25/10/2016 saa 01:39

The Ben se kuki atayitwara? Alionni nawe ni umuhanzi mubyemere. Kuko nizo asohora si undi ubimukorera. Ikindi kuba the Ben amurusha ntibivuze ko allioni atahanga indirimbo iruta iya the Ben. Gusa Pastor P ni igisambo ndamugaye, Kuko niwe wabikoze byose. Ibyo yakoze si professionalisme kabisa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X