Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Pedro Someone yagize icyo yisabira uzasimbura Dr Agnes Binagwaho ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima

Nyuma y’uko Dr Agnes Binagwaho wari Minisitiri w’ubuzima akuwe ku mirimo ye, umuhanzi ndetse akaba n’umuganga Pedro Someone yatangaje icyo yifuza ko Ministiri mushya uzayobora minisiteri y’ubuzima yazakorera abaganga ndetse n’abanyagihugu bose muri rusange.

Uyu muhanzi akaba n’umuganga aganira n’imirasire.com yavuze ko ubwo Dr Agnes Binagwaho yahabwaga inshingano zo kuyobora Minisiteri y’ubuzima yaje akagabanya imishahara y’abakozi bakora mu rwego rw’ubuzima, aho umuganga yahembwaga amafaranga make ugereranyije n’ibiciro ku isoko. Aha rero ngo akaba yifuza ko uzasimbura Dr Agnes Binagwaho yaza akavugurura ibijyanye n’imishahara avuga ko iri hasi ugereranyije n’uko ibiciro ku isoko bihagaze muri iyi minsi.

Ikindi Pedro yumva yasaba Minisitiri mushya, ngo ni uko akwiye kuzegera abanyarwanda akabatega amatwi maze akumva icyo batekereza ndetse bumva cyakorwa ku bijyanye n’ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati: "Minisitiri mushya avugurure imishahara yabakozi muri Minisante dore ko yagabanutse kandi n’ibiciro ku isoko byarazamutse haba ku biribwa na transport. Aganire n’abanyarwanda bamuhe ibitekerezo kuri mutuelle uko yavugururwa yumve impungenge abanyarwanda bivuza hakoreshejwe mutuelle cyangwa ibibazo bahura na byo nko kwigurira imiti hanze biveho, n’ibindi byinshi bitagendaga neza."

Pedro Someone akomeza avuga ko ku bijyanye n’amahugurwa mbere habagamo amafranga none ubu asigara mu biryo n’amacumbi bagatahana amatike, ngo nubwo amahugurwa umuntu afata ubumenyi kandi yakagombye no kwishyura ariko ngo hari hasigaye harimo ibibazo bya busness ku ba nyiri ugufata amasoko mu ma hotel.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

munyembabazi diogene - 14/07/2016 saa 09:28

iyi minisiteri nihabwe umuganga w'umusirikare kuko ubuzima ni urugamba ritagomba kujenjekerwa kandi niwo musingi wa byose dukora.naho Agnes yakoze uko imbaraga ze zingana nabyo abishimirwe.
Kanda hano umusubize

prosper - 14/07/2016 saa 08:19

muracyafitumw anya wokuvuga izondwara zacika gute? wowe wavura abantu batarya bagakira? ministered zose zikorane bagabanye ihenda ryimirire , binagwaho s sinamurenganya !!!!
Kanda hano umusubize

prosper - 14/07/2016 saa 08:19

muracyafitumw anya wokuvuga izondwara zacika gute? wowe wavura abantu batarya bagakira? ministered zose zikorane bagabanye ihenda ryimirire , binagwaho s sinamurenganya !!!!
Kanda hano umusubize

augustin - 13/07/2016 saa 21:51

azabanze acyemure ikibazo cyamasaha meshi aba nurse bakora barangiza bagahabwa umushahara wintica ntikize kuko niho usanga bakuye umunaniro barangiza bakavugako barangaranye abarwayi kandi mubyukuri ari ikibazo cyamasaha yumurengera bakora icyo kintu minister uzagaho azakiteho kandi agikemure munzira nziza zinyuze buri wese
Kanda hano umusubize

CJK - 13/07/2016 saa 21:08

PLZ, MWIBUKE KO BINAGWAHO ARI WE MINISTER UFITE IBIHEMBO BYINSHI MPUZAMAHANGA KUVA URWANDA RWABAHO
Kanda hano umusubize

Emmanuel - 13/07/2016 saa 14:51

azite kubirarane kubona umukozi umaze imyaka irenga makumyabiri ahembwa kimwe numutangizi kweli. ibyo byabaye he koko ?
Kanda hano umusubize

niyibix - 13/07/2016 saa 14:08

nibyo koko na mutuelle bazavugurure
Kanda hano umusubize

Niyigaba - 13/07/2016 saa 13:01

Yewe nibyo koko pe!nibyo rwose pe
Kanda hano umusubize

ndashimye - 13/07/2016 saa 11:11

Ugira NGO ikibazo cyumushahara Mike kiri Minisante gusa!MIDEDUC......
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X