Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: "Abakunzi ba muzika nyarwanda banyitege kuko mbafitiye udushya twinshi kuri uyu wa gatandatu" - Young Grace

Umuhanzi kazi Young Grace, kuri ubu uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, yatangaje ko bitewe n’uko amaze amezi agera muri 2 yose yitegura igitaramo cya Full live giteganyijwe kubera I Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kamena 2016, abakunzi ba muzika nyarwanda abahishiye byinshi byiza cyane bizatuma yerekana koko ko ari umuhanzi ukwiriye guhatanira igihembo nyamukuru cya PGGSS6, ndetse akaba yanacyegukana.

Ubwo yaganiraga n’Imirasire kuri uyu wa Kabiri Young Grace yavuze ko iki gitaramo cya gatatu cya PGGSS6 ndetse kikaba ari icya mbere kigiye kuba abahanzi baririmba Live, amaze amezi abiri acyitegura ndetse ngo ubu akaba ari muzima nta burwayi afite nk’uko ibitaramo biheruka bibiri yabijyagamo arwaye, ibi rero ngo bikaba ari bimwe mu bimuha icyizere cy’uko kuri uyu wa gatandatu azageza ku bafana be ibintu byiza kandi biteguye neza.

Yagize ati: "Ubundi tujya I Gicumbi nari ndwaye, I Karongi naho narinkifata imiti. Ariko ubu ndi muzima nubu ndi muri repetition ndi gusubiramo indirimbo nzaririmba ku wa gatandatu."

Akomeza agira ati: "Abakunzi b’umuziki nyarwanda banyitege, kuko iki gitaramo maze amezi abiri nkitegura, kandi nizeye ko mbahishiye byinshi byiza. Icyo navuga ni uko bazaza I Nyamirambo bakirebera gusa."

Young Grace akomeza asaba abanyarwanda muri rusange aho bava bakagera gukomeza gushyigikira umuziki nyarwanda ndetse no kuwukunda, ngo kuko nta muhanzi nyarwanda wazamuka abanyarwanda batamushyigikiye.

Yasabye kandi abafana be ndetse n’abandi gukomeza kumushyigikira bamuha amahirwe yokuzegukana iri rushanwa bamutora, aho kumutora ari ukujya kuri terefone ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika umubare 10 maze ukohereza kuri 4343.

Tubabwire ko kandi ibitaramo bya PGGSS6 tuzajya tubibagezaho Live ku imirasire.com, uko abahanzi mukunda kandi mushyigikiye bari muri iri rushanwa bazajya bitwara ku rubyiniro.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X