Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Abatuye mu karere ka musanze bategerezanyije amatsiko menshi abahanzi bakunda

Mu gitarambo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yaryo ya 6, giteganyijwe kubera mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2016, abakunzi b’umuziki baratangaza ko bagitegerezanyije amatsiko menshi cyane ko ngo bafite amashyushyu yo kubona abahanzi bafana babaririmbira live.

Mu gihe habura amasaha ngo kibe, abantu benshi bakunda umuziki nyarwanda baba abari mu mujyi wa Musanze mu ntara y’Amajyaruguru ndetse n’abari mu zindi ntara bategerezanyije amatsiko menshi iki gitaramo, dore ko kizaba ari igitaramo cya kane muri iri rushanwa kibaye abahanzi baririmba mu buryo bwa full live, ndetse kugeza ubu bikaba bigoye kuvuga ngo umuhanzi runaka ni we ufite amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa kuruta abandi bitewe n’ibitaramo bimaze kuba by’iri rushanwa.

Ubusanzwe muri iri rushanwa iyo igitaramo cyaberaga mu karere ka musanze cyakunze kubera muri stade Ubworoherane iri mu mujyi wa Musanze rwagati. Gusa kuri iyi nshuro ntabwo kizabera aho ibindi bitaramo byari bisanzwe bibera ku bw’impamvu z’uko Stade Ubworoherane harimo imirimo yo kuyisana. Ku bw’ibyo rero iki gitaramo cyimuriwe hirya gato y’umujyi wa Musanze, ahazwi nka “Nyakinama” muri Polytechnique.


Gusa ibi abakunzi ba muzika bari muri aka karere ka musanze ndetse n’abandi baratangaza ko ibi bidashobora kubaca intege ngo kuko iki gitaramo bari bamaze iminsi myinshi bacyiteguye, ndetse ngo bazaba babukereye biteguye gutaramana n’abahanzi bakunda.

Benshi mu baganiriye n’Imirasire kuri uyu wa Gatanu batangaje ko ejo inkoko ari yo ngoma bagatangira kwerekeza muri Polytechnique ngo bihere ijisho ndetse banishimane n’abahanzi babo bakunda.

Uretse abakunzi ba muzika n’abahanzi ubwabo bari muri iri rushanwa, bamwe mu baganiriye n’imirasire.com batangaje ko iki gitaramo bacyiteguye bikomeye cyane, ngo kuko kiri mu bizabahesha amahirwe yo kwitwara neza muri iri rushanwa.

Kugeza kuri ubu yaba abahanzi imyiteguro ni yose ndetse n’abakunzi ba muzika inkonko bayiraye ku ibaba bafite amatsiko yo kuzareba uburyo iki gitaramo kizagenda, cyane ko abo bahanzi bose uko ari 10 bari mu iri rushanwa rya PGGSS6 bamaze kugera mu karere ka Musanze.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUSABYIMANA.PIERRI - 16/07/2016 saa 06:02

KABISA,NATWEABATURAGE,BAMURINGA,MURINYABIHU,TWABUKEREYE,TUJEKWIFATANYANABOBAHANZI
Kanda hano umusubize

MUSABYIMANA.PIERRI - 16/07/2016 saa 06:01

KABISA,NATWEABATURAGE,BAMURINGA,MURINYABIHU,TWABUKEREYE,TUJEKWIFATANYANABOBAHANZI
Kanda hano umusubize

Mukecuru - 15/07/2016 saa 21:28

Ndazinduka kare mu kirori
Kanda hano umusubize

Mukecuru - 15/07/2016 saa 21:16

Nanjye ndazinduka njya mu kiroli
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X