Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Alionni yatangaje ko igitaramo cy’I Huye cyoroheye Urban Boys kurusha abandi bose

Nyuma y’uko ku wa 2 Nyakanga 2016, habaye igitaramo cya 5 cy’irushanwa rya Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yaryo ya 6 kibereye mu karere ka Huye, umuhanzi kazi nyarwanda Buzindu Alionni, umwe mu bahanzi 10 bari muri iri rushanwa, aratangaza ko iki gitaramo cyari ingorabahizi ku bahanzi bose ngo uretse itsinda rya Urban Boys ni ryo byagenze neza cyane.

Aganira n’ikinyamakuru imirasire.com, Alionni yadutangarije ko uretse itsinda rya Urban Boys, byagaragaye ko abafana b’I Huye bari bategereje ndetse banashaka ko ari ryo ribataramira, ngo abandi bahanzi bose igitaramo cy’I Huye cyarabagoye, ngo nubwo atavuga ko bitwaye nabi ku rubyiniro, gusa ngo iki gitaramo ni kimwe mu byabagoye.

Avuga ko nubwo yagiye ku rubyiniro abantu bakamwishimira, ngo mbere byari byamuteye ubwoba akurikije uburyo n’abandi bahanzi bafite izina riremereye kumurusha bari babanje ku rubyiniro ugasanga abafana basimbutse ni bake.

Yagize ati: "Igitaramo cy’I Huye navuga ko cyangoye. Ariko sinjye jyenyine kuko n’abandi bose cyarabagoye uretse Urban Boys ni bo abafana bari bategereje cyane. Gusa muri rusange igitaramo cyagenze neza. Njye nagiye ku rubyiniro mfite ubwoba nkurikije uburyo abahanzi bafite izina riremereye byari byagiye bibagora. Gusa nyine nagezeho mbona abafana barishimye."

Abajijwe niba kugeza kuri ubu akurikije uko igitaramo cy’I Huye cyagenze atabona Urban Boys ari bo bazegukana iri rushanwa, Alionni yasubije ko buri muhanzi uri muri iri rushanwa agifite amahirwe yo ku kigero cy’ijana ku ijana, ngo kuko ntabwo igitaramo kimwe gusa ari cyo cyakwemeza umuntu ko yatwara iri rushanwa bitewe n’uko rigizwe n’ibitaramo umunani. Bityo ngo rero bisaba ko umuhanzi yaba yaremeje abafana mu bitaramo umunani byose.

Yagize ati: "Ntabwo wavuga ngo Urban Boys bafite amahirwe yo kucyegukana kurusha abandi kuko iri rushanwa rigizwe n’ibitaramo 8. So kuryegukana rero bisaba kuba wemeje abafana mu bitaramo umunani byose. Buri muhanzi rero uri muri iri rushanwa afite amafirwe yo kuryegukana ijana ku ijana."

Aha rero ngo abona urugendo gukikomeje rwo guhatanira kwegukana iri rushanwa.

Alionni avuga ko kugeza ubu akomeje gukora uko ashoboye ngo yerekane udushya twinshi muri iri rushanwa, aho kugeza ubu ari mu myiteguro y’igitaramo gikurikira kizabera mu karere ka Musanze, aho biteganyijwe ko kizaba ku wa 16 Nyakanga 2016.

Uyu muhanzi kazi kandi akomeje gusaba abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika gukomeza kumushyigikira bamuha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa aho kumutora ari ugufata terefone yawe ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika umubare 1 ukohereza kuri 4343 ukaba uhaye amahirwe umuhanzi kazi nyarwanda Buzindu Alionni.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X