Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Allioni avuga ko we n’ababyinnyi be batigeze bica umuco nyarwanda

Kuri uyu wa 6 ubwo abahanzi bose uko ari 10 bari mu irushanwa rya PGGSS6 i Nyamirambo, umuhanzikazi Allioni uri muri iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere, ndetse n’iki gitaramo kikaba cyari icya mbere cy’iri rushanwa akoze live, yaje ku rubyiniro n’ababyinnyi be bambaye imyambaro batoranije, gusa bamwemu bari bitabiriye iki gitaramo bagiye batavuga rumwe ku myambarire ye, ndetse bakaba baravuze ko bitajyanye n’umuco nyarwanda.

Gusa ubwo Allioni yaganiraga n’ikinyamakuru imirasire yavuze ko we n’ababyinnyi be batigeze bakora ibitandukanye n’ibyo umuco nyarwanda uteganya, ngo kuko ababyinnyi be bari bambaye amakanzu maremare ndetse yongeraho ko mu makanzu bambariyemo amakora kugira ngo nibabyina batagaragaza ubwambure, bityo ngo abavuga ko bakoze ibitandukanye n’umuco nyarwanda babeshya.

Yagize ati: "Ntabwo twigeze twica umucyo kuko ababyinnyi banjye bari bambaye amakanzu abakwiriye kandi mare mare. Byongeye bari bambariyemo amakora kuko twangaga ko nibabyina bari bugaragare nabi imbere y’abafana. Ntabwo rero nakora ibisebya umuco nyarwanda kandi ndi umunyarwandakazi."

Uyu muhanzikazi waje ku rubyiniro bikagaragara ko abantu benshi mu bari aho bishimiye imyambarire ye n’ababyinnyi be, akomeza avuga ko nubwo ntabyera ngo de ibyo yari yateganyije gukora mu gitaramo cy’I Nyamirambo byagenze neza, ngo ariko ntaricara ngo agenzure neza ko haba hari ikitaragenze neza ngo kuko nta cyamubangamiye ku buryo yabitindaho.

Yagize ati: "Sinavuga ngo hari imbogamizi nahuye nazo zatuma ibyo nari nateganyije bitaragezweho. Ariko nubwo hatabura ututaragenze neza, sindicara ngo ndebe niba duhari. Gusa muri rusange byagenze neza."

Allioni akomeza avuga ko intego ye ari ukwitwara neza muri iri rushanwa akagaragaza ko yagiyemo abishoboye, ari nay o mpamvu kuri ubu ngo mu bitekerezo bye harimo igitaramo gikurikira kizabera mu karere ka Ngoma ku wa 18 Kamena 2018, aho avuga ko imyiteguro ayirimo ndetse ngo abazaba bacyitabiriye bazabona udushya twiza kandi twinshi azaba yabateguriye.

Yaboneyeho kandi gusaba abakunzi ba muzika nyarwanda gukomeza kumushyigikira bamutora aho ufata telephone ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika umubare 1 ukohereza kuri 4343 ukaba uhaye amahirwe Allioni yo kwegukana iri rushanwa riruta andi yose muri muzika nywarwanda.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Ariane - 17/06/2016 saa 21:24

HI,nibyiza komereza hoooo 2
Kanda hano umusubize

Ruhaya - 14/06/2016 saa 20:59

Umuco yawishe ashyiramo iriya mbutura imbere, njye mbona ariho yawiciye.
Kanda hano umusubize

Adeline - 13/06/2016 saa 17:04

Abaturage gusa none se yaragiye gusoma missa bagiye bamenya ibijyanye naho umuntu ari courage danny nanone
Kanda hano umusubize

moreem - 9/06/2016 saa 18:51

kurinjye ntamuco yataye pe yariyambayeneza gusa abantu ntagobumvakimwe ntibakundabimwe murakoze
Kanda hano umusubize

- 9/06/2016 saa 06:54

ariko abantu babibonyenabi ntamuco yataye abaririmbyibose bambara ukobashatse
Kanda hano umusubize

- 9/06/2016 saa 12:56

kwambara nabi sinzi icyo basha tsekuvaga biriya nibbyo ahubwo nabandi barebereho
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X