Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Bruce Melody aratangaza ko byanze bikunze igikombe kigomba gutaha iwe

Umuhanzi Bruce Melody, umwe mu icumi bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6, ndetse akaba n’umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa, aratangaza ko agifite amahirwe angana n’ijana ku ijana yo kwegukana iri rushanwa ndetse akaba abyizeye neza.

Aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com, Bruce Melody, yavuze ko nubwo hari abahanzi mu bitaramo nka bibiri byatambutse byagaragaye ko bishimiwe n’abafana benshi, we nta mpungenge byamuteye ngo kuko yari kugira impungenge iyo baza kwishimirwa we yagera ku rubyiniro ntihangire umufana n’umwe uzamura amaboko ngo agaragaze ko amwishimiye.

Ibyo rero ngo ntabwo byatuma agira ubwoba ahubwo ngo kuko yizeye neza ijana ku ijana ko agifite amahirwe kandi anashoboye, asanga igikombe azagitwara nta kabuza.

Yagize ati: "Icyizera ndacyagifite 100% kuko nakoze neza iri rushanwa uyu mwaka ni iryanjye. Ibyo kuvuga ngo hari abahanzi bishimiwe cyane, nari kugira ikibazo nanjye bataranyishimiye ngeze ku rubyiniro."

Bruce Melodie yakomeje ko niba kugira ngo umuntu yegukane irushanwa rya PGGSS6 bimusaba kuba afite abafana benshi ku kibuga, aho ho ngo yaba agihatana. Ku rundi ruhande ariko ngo niba rishingiye ku kureba umuhanzi w’umuhanga mu kuririmba, bakareba umuntu wakoze neza ku rubyiniro ndetse bakazanabara amajwi aho naho yizeye kuryegukana bidasubirwaho.

Yagize ati: "Igikombe cyo namaze kukegukana, ubu ndibaza naba mpanganye bibaye ari abafana gusa babara kandi si bo."

Yakomeje avuga ko kugeza ubu ari gutegura igitaramo cy’I Rubavu kandi ngo abafana bamwitegaho kuzabakorera ibyiza muri icyo gitaramo ngo kuko agifite igihe kirekire cyo kubitegura.

Avuga ko azi neza abantu b’i Rubavu ko ari abanyamujyi bashyigikira ikintu kigomba gushyigikirwa, ngo aramutse ataziririmbye neza ntibamushyigikira ariko ngo ara ko aririmbye neza bose bazamushyigikira.

Yaboneyeho gusaba abakunzi ba muzika kuzaza kuryoherwa n’uburyo azabaririmbira, ndetse akaba asaba buri wese gukomeza kumutora, aho wandika 2 ukohereza kuri 4343 bityo ugakomeza kumuha amahirwe yo kuyobora abandi mu majwi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niyompano edith licia - 26/07/2016 saa 15:27

muhanzi wacu twe nka banyamuhanga turagushyingikiye,turikumwe nawe muri byose nkibitangaza.murakoze!
Kanda hano umusubize

kumbuka jeannine - 25/07/2016 saa 09:17

bluce melody we urashoboye ngewe nkunda indirimbo zawe zose aho ziva zikagera ariko iyo nakunze cyene yitwa : ntujyjunkinisha. rwose igikombe ni icyawe. gusa nanone mbabazwa nuko ntarakubona vis a vis.
Kanda hano umusubize

bernabe - 22/07/2016 saa 19:23

Mwiriwe gusantibazabere ngeni aban boy's big up bazaza
Kanda hano umusubize

Ernesto - 25/07/2016 saa 09:47

Ni Bruce Melody
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X