Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Christopher ngo gutaramira I Nyamirambo ari nk’iwabo ntibimureba

Umuhanzi Christopher aratangaza ko kuri ubu imyiteguro y’igitaramo cya Gatatu ry’irushamwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya 6 igeze kure, ndetse ko abazitabira icyo gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kamena 2016 abafitiye udushya twinshi. Gusa uyu muhanzi avuga ko we atitaye ku kuba iwabo ari muri Kigali ahubwi yishingikirije ku ireme rya muzika ye.

Ubwo yaganiraga n’Imirasire.com, Christopher yadutangarije ko we aho yajya gutaramira hose mu Rwanda ari iwabo ndetse ngo igikuru ni uko agomba kubataramira nk’uko bikwiye maze bakishima bakanamushyigikira.

Yagize ari: "Njye aho ari ho hose mu Rwanda ni iwacu kuko ndi umunyarwanda, ndetse ndi umuhanzi uririmbira abanyarwanda bose. Ubundi iwacu ni Nyakabanda, urumva ko njye I Nyamirambo mpegereye kurusha abandi ariko ibyo si byo nagenderaho, igikuru ni uko umuziki wanjye nawukora neza kandi nkashimisha abantu bose."

Christopher avuga ko we yiteguye neza bihagije ku buryo aho ari ho hose yataramira abantu bakishima bitari ibyo kuvuga ngo ari mu iwabo, cyane ko ngo umuziki we yizeye ko abanyarwanda bose ari bo aririmbira kandi hose ari mu Rwanda.

Uyu muhanzi akomeza asaba abakunda umuziki nyarwanda muri rusange gukomeza kuwushyigikira ndetse bakanawugeza kure hashoboka cyane ko abahanzi ubwabo batashobora kwiteza imbere nta bafana bafite.

Akomeza asaba abanyarwanda gukunda umuziki nyarwanda ngo kuko ijya kurisha ihera kurungo, ngo umuziki nyarwanda ntiwakundwa mu mahanga utabanje gukundwa n’abannnyarwanda ubwabo.

Christopher kandi yaboneyeho gusaba abakunda umuziki bose kumushyigikira ndetse bakazitabira igitaramo cy’I Nyamirambo. Yanabasabye kandi gukomeza kumutora bamuha amahirwe yo kwegukana PGGSS6, aho ushaka kumutora afata terepene akajya ahandikirwa ubutumwa bugufi akandika umubare 3 maze akohereza kuri 4343.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/06/2016 saa 13:19

gumaguma niyawe crisis
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X