Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Christopher ngo yiteguye kwereka abo mu ntara y’Uburasirazuba udushya twinshi ari kubategurira

Mu gihe habura icyumweru ngo igitaramo cya kane cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya 6 kibe, ndetse n’abahanzi bari muri iri rushanwa uko ari 10 bakaba bari mu myiteguro, kuri ubu umuhanzi Christopher aratangaza ko imyiteguro ayigeze kure ndetse ngo ahishiye byinshi byiza abazaba bitabiriye iki gitaramo kizabera mu karere ka Ngoma.

Christopher, umwe mu bahanzi abafana bemeza ko mugitaramo giheruka kubera I Nyamirambo bari bambaye neza ndetse akanaba mu bitwaye neza ku rubyiniro, avuga ko nyuma yo gutaramira abafana b’umuziki nyarwanda mu gitaramo giheruka, ndetse ngo akabona bigenze neza, kuri ubu ashyize imbaraga mu gutegura igitaramo gikurikira, ngo kuko agomba kugaragaza ko akwiriye kwegukana PGGSS6.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru imirasire.com, yatubwiye ko azakora uko ashoboye kose ku buryo abazaba bitabiriye igitaramo kizabera mu karere ka Ngoma ku wa 18 Kamena 2016, bazataha bishimye bitewe n’ibyo azaba yabagejejeho.

Yagize ati: "Ubu ndi kwitegura igitaramo cy’I Ngoma nshizemo ingufu. Abanye Ngoma bitege ibyiza gusa."

Uyu muhanzi kandi avuga ko mu gitaramo cy’I Nyamirambo nta mbogamizi yigeze ahura nazo ku buryo byatuma ibyo yari yateguye atabigeraho ngo kuko yakoze ibyo yari yateganyije byose kandi ngo bimugendekera neza cyane.

Christopher Kandi akomeza asaba abakunzi ba muzika nyarwanda bose gukomeza bakamushyigikira, bamutora aho kumutora ari ugufata telephone ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika umubare 3 maze ukohereza kuri 4343.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

judithe - 11/06/2016 saa 16:34

komeza utsinde bro kd tukurinyuma kd n' imana irahari
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X