Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Danny Nanone ngo si agafu k’imvugwarimwe

Nyuma y’uko yishimiwe n’abatari bake mu gitaramo cy’irushanwa rya Guma Guma Super Star ya 6 giheruka kubera mu karere ka Ngoma, kuri ubu umuhanzi Danny Nanone aravuga ko nubwo bigoye kwemeza ko umuhanzi runaka ariwe ufite amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa, ngo nawe si agafu k’imvugwarimwe kuko atoroshye mu gususurutsa abantu iyo ageze ku rubyiniro.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru imirasire.com, yatangaje ko ukurikije uko ibitaramo bya PGGSS6 biheruka kuba byagenze, utavuga ngo umuhanzi runaka ni we ufite amahirwe kuruta abandi kuko ngo bose ari abahanga ndetse usanga bakomeye, aho bagera ku rubyiniro abantu benshi bakanezerwa, ariko ngo nawe asanga atoroshye kuko akurikije uko yitwaye abona afite amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa.

Yagize ati: "Sinavuga ngo uyu ni we ufite amahirwe yo kuryegukana kuko abahanzi bose mbona bakomeye kandi bafite ubuhanga. Ariko nanjye sinoroshye kuko nkurikije uko abantu bishimiye uko nitwara ku rubyiniro mfite ikizere cyo kuzaryegukana."

JPEG - 94.6 kb
Uburyo abantu bari bishimiye Danny Nanone mu gitaramo giheruka cy’i Ngoma

Uyu muhanzi akomeza avuga ko mu gitaramo cy’I Ngoma ibyo yateganyaga gukora yabikoze ndetse ngo bikanagenda neza, bikaba ari bimwe mu bimuha icyizere cy’uko nta gihindutse afite amahirwe yo kwegukana PGGSS6.

Danny Nanone yongeraho ko kuri ubu ari mu myiteguro yo kuzataramira abafana be mu karere ka Huye mu gitaramo biteganyijwe ko kizaba ku wa 2 Nyakanga 2016.

Yaboneyeho kandi gusaba abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika ye gukomeza kumushyigikira muri iki gihe ari mu irushanwa aho kumutora ari ukwandika umubare 4 ukohereza kuri 4343.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X