Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Danny Nanone yemeza ko ari mu b’imbere mu bafite amahirwe yo kwegukana igikombe

Nyuma y’igitaramo cya 5 cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star iri kuba ku nshuro yayo ya 6, giherutse kubera mu karere ka Huye, bamwe mu bahanzi bari muri iri rushanwa bakagenda bavuga ko iki gitaramo cyari ingorabahizi kuri bo, umuhanzi Danny Nanone umuraperi rukumbi uri muri iri rushanwa aremeza ko ari mu b’imbere bafite amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa.

Danny Nanone avuga ko kuba hari abavuga ko igitaramo cy’I Huye cyabaye cyiza ku bagize itsinda rya Urban Boys kurusha abandi bose, bitatuma avuga ngo hari umuhanzi urusha abandi amahirwe cyane, ngo kuko azi neza ko na we ubwe ari mu b’imbere bafite amahirwe yo kuzegukana iki gikombe, cyane cyane ngo akurikije uburyo ibitaramo byose bimaze kuba byagiye bimugendekera neza.

Avuga ko igitaramo kimwe gusa atari cyo umuntu yaheraho ngo avuge ko umuhanzi yarushije abandi, ngo kandi irushanwa rigizwe n’ibitaramo byinshi. Ikindi avuga ko akanama gashinzwe gukemura impaka gafite uburyo gatangamo amanota, bitandukanye n’uko abandi babibona. Ngo ni yo mpamvu rero we yemeza ko ari mu b’imbere bafite amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa.

Aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com yagize ati: "Igitaramo cy’I Huye cyagenze neza namwe mwari muhari mwarabibonye. Byari byiza ndetse n’abafana barahagurutse turabyinana……..Ntabwo umuntu navuga ngo uyu ni we ufite amahirwe kurusha abandi kuko umuhanzi wese uri muri ririya rushanwa afite amahirwe……….. Oya ntabwo umuntu yavuga ko ari we ufite amahirwe kurusdha abandi arebeye ku gitaramo kimwe. Icyo nemeza ni uko ndi mu b’imbere bafite amahirwe yo kuzaryegukana. Mwarabibonye uko ibitaramo byagiye bigenda, ndizera ko ndi mu bagiye bashimisha abafana benshi. Uhereye Gicumbi, nk’igitaramo cy’I Karongi, Ngoma ndetse n’ahandi. Gusa aba Judges (abakemurampaka) nib o bafite uko batanga amanota kandi nzi neza ko batagendera ku gitaramo kimwe gusa."

Danny Nanone avuga ko uko iminsi igenda yicuma agenda ahindura uburyo bw’imiririmbire muri iri rushanwa ndetse aniteguye gushimisha abafana be. Ni muri urwo rwego rero ngo akomeje gukaza umurego mu myiteguro y’ibitaramo bisigaye by’iri rushanwa, ku buryo ngo abafana be bazajya basigara bavuga ko yabakoreye ibintu byiza cyane.

Uyu muhanzi akomeza avuga ko ubu ikigezweho ari uko ari kwitegura igitaramo gikurikira biteganyijwe ko kizabera mu karere ka Musanze, aho avuga ko hari udushya twinshi ahishiye abakunzi be, cyane ko ngo hari abafana be benshi bo muri kariya karere batangiye kumugaragariza ko bamwiteguye cyane.

Yagize ati: "Ubu imyiteguro irakomeje, kandi uko tugenda dukora ni ko tugenda duhindura uburyo bwo gushimisha abafana. Igitaramo cy’I Musanze ndi kucyitegura neza, cyane ko n’abafana baho bamwe batangiye kungaragariza ko banyiteguye."

Danny Nanone yaboneyeho gusaba abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika ye gukomeza kumushyigikira muri iki gihe ari mu irushanwa aho kumutora ari ukwandika umubare 4 ukohereza kuri 4343.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X