Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Danny Vumbi na Alioni imihigo ni yose mu kwitegura igitaramo cy’I Nyamirambo

Mu gihe haburaho umunsi umwe gusa ngo igitaramo cya gatatu cya Priums Guma Guma Super Star ya 6 kibe, abahanzi bari muri iri rushanwa bakomeje imihigo ari nako imyiteguro kuri bose irimbanije.

Umuhanzi Danny Vumbi ndetse na Alioni baratangaza ko bakomeje imyiteguro ikomeye kandi batifuza kuzabona abafana babo batishimiye uburyo aba bahanzi bazaba bitwaye ku rubyiniro.

Ubwo Danny Vumbi yaganiraga n’Imirasire.com yadutangarije ko uyu munsi yawuhariye gusubiramo indirimbo (Repetition) akazinononsora neza dore ko ngo iki gitaramo cya gatatu kizaba gitandukanye n’ibindi bibiri byabanje, ngo kuko byo byari Semi-live naho iki cyo kikazaba ari full live.

Danny Vumbi yadutangarije ko iki igitaramo amaze igihe acyitegura kandi ngo yizeye neza ko abafana be azabasusurutsa kakahava, bo gusa ngo icyo basabwa ni ukumushyigikira bakanabigaragariza abandi.

Yagize ati: "Kuva mu gitondo nari muri repetition n’ubu ni byo ndimo. Imyiteguro irimo iragenda neza icyo nakwizeza abafana banjye ni uko nzabataramira bakishima."

Naho ku ruhande rwa Alioni na ho imihigo ni yose kuko nawe ubwo twaganiraga uyu muhanzi kazi yatubwiraga ko ari muri repetition ndetse yanayitangiye kuva mu gitindo.

Alioni yatubwiye ko we yiteguye bihagije ndetse nk’uko yashimishije abafana mu bitaramo byatambutse azarenzaho, agakora ibirenze kuri ibyo ngo kuko amaze igihe yitegura iki gitaramo cya gatatu kizaba ari icyambere muri iri rushanwa kibaye mu buryo bwa full live. Avuga ko kandi muri iki gitaramo byose bozaba byahindutse, yaba imyambarire ngo izaba ari mishya ndetse n’imiririmbire izaba ari mishya.

Yagize ati: "Ubu imyiteguro ndayikomeje, ndetse nubu ndimo ndakora repetition. Abafana banjye banyitege kuko mbafitiye ibyiza byinshi ndi kubategurira nzabagezaho kuri uriya munsi. Kuko igi gitaramo kizaba gitandukanye n’ibyabanje ari imyambarire izaba yahindutse ndetse n’imiririmbire izaba yahindutse."

Aba bahanzi bombi bavuga ko abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange ari ugutora umuhanzi ndetse bakanashyigikira umuhanzi babona ko akwiriye kwegukana PGGSS6 koko.

Baboneyeho kandi gusaba abafana babo gukomeza kubashyigikira babatora kugira ngo babashe kubona amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa aho gutora Danny Vumbi ari ukujya kuri telefone ahandikirwa butumwa ukandika umubare 5 maze ukohereza kuri 4343, uko ni ugutora Danny Vumbi.

Naho gutora Alioni ni ukujya kuri telefone yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika umubare 1 maze ukohereza kuri 4343 ubwo ukaba umuhaye amahirwe yo kuzegukara iki gikombe.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niyonkuru Bruce alias safi - 3/06/2016 saa 13:49

Mwotubwira umubare wa bruce melody canke mutubwire bose turabemw uwodukunda.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X