Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Igitaramo cy’I Rubavu kiri kugereranywa na Final

Mu gihe habura igihe kibarirwa mu masaha ngo igitaramo cya karindwi (7) ari na cyo kibanziriza icya nyuma mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yaryo ya 6 ngo kibe, kuri ubu yaba ahabanzi bari muri iri rushanwa ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda bari gufata iki gitaramo nka final y’iri rushanwa.

Kugeza ubu bamwe bahanzi bari muri iri rushanwa baravuga ko iki gitaramo bakiteguye nk’aho ari finali ngo kuko ngo ni cyo batezeho kubahesha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Bamwe mu bahanzi baganiriye n’ikinyamakuru Imirasire.com badutangarije ko umunsi w’ejo ku wa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2016, ngo nubwo atari uwa final y’iri rushanwa kuri bo ni nka final kuko ngo ejo ni bwo bazarara bamenye umuhanzi ufite amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kurusha abandi.

Byongeye abahanzi bamwe bamaze gutangaza ko mu gihe final itaragera batarakura amaso ku gikombe ngo kuko na bo baje mu irushanwa babishoboye ndetse bizeye ko ibyo bakoze byagiye bishimisha abakunzi ba muzika.

Aha kandi bavuga ko igitaramo cy’I Rubavu kiri mu bitaramo bikomeye ndetse bishobora no kuzabahesha kwegukana iri rushanwa.

Si abahanzi bonyine bahamya ko igitaramo kizaba ku munsi w’ejo kigereranywa na final kuko na bamwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda barahamya ko iki gitaramo kizabera mu karere ka Rubavu ari nka Final, ngo kuko bigoye kuvuga ngo umuhanzi runaka uri muri iri rushanwa ari we ufite amahirwe yo kuryegukana, nubwo bavuga ko hari abahanzi bigaragara ko barushije abandi.

Kugeza kuri ubu yaba abahanzi imyiteguro ni yose ndetse n’abakunzi ba muzika inkonko bayiraye ku ibaba bafite amatsiko yo kuzareba uburyo iki gitaramo kizagenda, cyane ko abo bahanzi bose uko ari 10 bari mu iri rushanwa rya PGGSS6 bamaze kwerekeza mu karere ka Rubavu.

Ryoherwa By PGGSS6 All Stars

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X