Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Imihigo ni yose ku bahanzi bari guhatanira kwegukana igikombe

Mu gihe habura iminsi 2 gusa ngo hagaragare umuhanzi wahize abandi mu irushanwa rya Primus Guma Guma Stuper Star riri kuba ku nshuro yaryo ya 6, kuri ubu abahanzi bari muri iri rushanwa imihigo ni yose, kuko bagifite icyizere ko bashobora kwegukana iri rushanwa.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kanama ni bwo biteganyijwe ko hazaba igitaramo gisoza irushanwa rya PGGSS6 (Final). Kugeza ubu imyiteguro irarimbanyije haba ku bategura iri rushanwa ndetse no ku bahanzi uko ari 10 bari muri iri rushanwa bakomeje gukaza umurego mu myiteguro cyane ko iki gitaramo na cyo kiri mu bizabahesha amanota yo kwegukana iri rushanwa.

Bamwe mu bahanzi baravuga ko biteguye bihagije uburyo bazitwara neza bikabahesha kwegukana umwanya mwiza muri iri rushanwa.

Yaba Christopher, Danny Nanone, Urban Boys, Bruce Melody ndetse n’abandi bagararaje ko iki gitaramo bacyiteguye neza ndetse banakangurira abafana babo kuzacyitabira ari benshi maze bakabashyigikira igikombe bakacyegukana.

Kugeza ubu ahazakorerwa icyo gitaramo hatangiye gutegurwa ndetse n’urubyiniro rwamaze kubakwa ku buryo igitinze kugera ari umunsi nyirizina maze abakunzi ba muzika bakirebera ibirori bishimishije dore ko uwo munsi bazanarasa urumuri rw’ibishashi bimwe bita (fireworks) mu ndimi z’amahanga.

JPEG - 180.2 kb
I Remera ahazabera Final ya PGGSS6 imyiteguro irarimbanije
JPEG - 162.5 kb
Ahazaba hari urubyiniro

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X