Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Jules Sentore aratangaza ko yiteguye gukorera agashya abafana be mu gitaramo cy’I Musanze

Jule Sentore, umuhanzi uzwiho kuririmba indirimbo zikoze mu njyana ya gakondo agashimisha abafana be, ndetse kuri ubu akaba umwe mu bahanzi 10 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yaryo ya 6, aratangaza ko mu gitaramo kigiye kuzabera mu karere ka Musanze yiteguye kuzatungura abafana be akabakorera ikintu kizatuma batazigera bamwibagirwa.

Uyu muhanzi avuga ko imyiteguro yayirangije ndetse ibintu bikaba biri ku murongo, ngo ku buryo igihe ari cyo gitinze kugera maze ngo yereke abafana be udushya twinshi abahishiye.

Aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com, Jules Sentore yadutangarije ko umuntu wese uzitabira igitaramo cy’I Musanze azasigara avuga ko Jules Sentore ari umuhanzi ushoboye.

Yagize ati: "Igitaramo cy’I Musanze narangije kucyitegura bihangije, ndetse umunsi ni wo utinze kugera. Abafana banyitegeho ibyiza kuko agahe gato nzabataramira bazabona ko nshoboye."

Uyu muhanzi akomeza avuga ko igitaramo giheruka kubera mu karere ka Huye, byari bigoye, ngo kuko abafana bari bifashe. Gusa avuga ko atari we wenyine byagoye kuko n’abandi byarabagoye.

Gusa avuga ko ibi bitigeze bimuca intege kuko na we ari mu bashaka kwegukana PGGSS6.

Jules Sentore kandi akomeza atangaza ko kuri ubu ari gukora indirimbo izashimisha abafana be nigera hanze mu minsi mike iri imbere, ndetse ngo ikigeretse kuri ibyo ni uko ari gutunganya neza Album ye azamurikira abafana be mu mpera z’uyu mwaka.

Uyu muhanzi kandi yaboneyeho gusaba abakunzi ba muzika nyarwanda gukomeza kumushyigikira mu irushanwa rya PGGSS6, aho kumutora ari ugufata terefone yawe ngendanwa, ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika umubare 7 ukohereza kuri 4343 ukaba uhaye amahirwe umuhanzi Jules Sentore, ndetse ukaba ushyigikiye injyana Gakondo.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X