Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Jules Sentore asanga bitari bikwiye ko umuhanzi abwiriza abafana be kuvugiriza akamo (Boooo) mu genzi we

Umuhanzi Jules Sentore, nyuma y’aho mu gitaramo giherutse kubera kuri Tapi rouge i Nyamirambo cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 6, yagaragaye mu bahanzi babangamiwe cyane n’abafana agihamagarwa kuza ku rubyiniro maze bakavuza akamo (Boooo), uyu muhanzi yemeza ko ibyo abafana bakora ahanini bishoboka ko baba babibwiwe kugira ngo bace intege umuhanzi ugiye ku rubyiniro, nyamara ngo ntibyari bikwiye gukorwa gutyo.

Jules Sentore wahamagawe kuza ku rubyiniro abafana bagatangira kuvuza akamo (Boooo), gusa yatangira kuririmba bagatuza ndetse bakishimira indirimbo ze, aho banazisubiragamo bakamufasha kuziririmba. Ahamya ko iyo umuhanzi ari mu irushanwa akoresha uburyo bwose bushoboka bwamufasha kurusha abo bahanganye. ariko ngo uburyo bwo gusaba abafana be kuvugiriza akaruru (boooo) abandi ntibwari bukwiriye namba, ngo kuko abafana bose ntibishoboka ko bakunda umuhanzi umwe.

Akomeza avuga ko ahanini bishoboka ko abafana bakunda kuvuza akamo baba babisabwe n’abahanzi bafana ariko ngo n’ubundi birangira umuhanzi aririmbye ugasanga baramwishimiye.

Jules Sentore ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru imirasire.com yagize ati: "Ubundi iyo umuhanzi ari mu irushanwa n’abandi akoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo ace abandi intege, maze abarushe. Ntekereza ko rero na biriya biri mu bintu baba bateguye kwifashisha, wenda ni bwo buryo buba buboroheye. Ariko kuri jye numva bitari bikwiriye, kuko ntibishoboka ko abafana bose bakunda umuhanzi umwe."

Uyu muhanzi akomeza avuga ko uretse no kuba mu irushanwa haba hari ibindi byinshi bazahuriramo n’abafana cyane ko baba barakoze umuziki kugira ngo bashimishe abafana, ngo ni nayo mpamvu rero birangira abafana baretse ibyo kuvuza akamo bagafana, ngo kuko buri muhanzi aba yarakoze ari bo akorera.

Yagize ati: "Usibye kuba mu irushanwa hari n’ibindi bikorwa tuba tuzahuriramo n’abafana. Kandi ni bo tuba twarakoreye ibihangano byacu. Ndumva rero ari na yo mpamvu bageraho bakareka urusaku bagafana ndetse wabonye ko bageze aho bakabyina kuko twabasusurukije."

Jules kandi avuga ko nta kibazo yigeze ahura nacyo mu gitaramo cy’I Nyamirambo, ngo kuko ibyo yari yateganyije gukora yabikoze ndetse ngo akabona abafana barabyishimiye.

Kugeza ubu aratangaza ko akomeje imyiteguro y’igitaramo kizabera mu Karere ka Ngoma ho mu ntara y’Uburasirazuba, aho yavuze ko abazaba bacyitabiriye abafitiye byinshi byiza ari kubategurira.

Jules Sentore kandi yaboneyeho gusaba abakunda umuziki gukomeza gushyigikira umuziki nyarwanda ndetse by’umwihariko bagakomeza bakamuha amahirwe yo kuba yakwegukana iri rushanwa arimo rya PGGSS6, aho ushaka kumutora ngo umuhe amahirwe ari ugufata telephone yawe ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika umubare 7 ukohereza kuri 4343.

Gilbert MAHAME- Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X