Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Jules Sentore yiteguye gushimisha abo ku gicumbi cy’Umuco (Huye)

Umuhanzi nyarwanda Jules Sentore kuri ubu uri mu irishanwa rya Primus Guma Guma Sper Star ya 6, aratangaza ko nyuma y’ibitaramo bine by’iri rushanwa ubu ari kwitegura igitaramo cy’I Huye bitandukanye n’imyiteguro yari asanzwe akora, ngo kuko ashaka gushimisha abafana be bo mu majyepfo cyane ko ari ku gicumbi cy’umuco.

Aganira n’ikinyamakuru Imirasire.com, uyu muhanzi umenyerewe cyane mu njyana ya gakondo yadutangarije ko ibyo ari gukora byose ari kugerageza uburyo bwose bushoboka buzamufasha gushimisha abazaba bitabiriye igitaramo cyo mu karere ka Huye, ngo kuko ari ho hakomoka intore nyinshi ndetse hakaba ari ku gicumbi cy’umuco.

Avuga ko yizeye neza ko abafana b’injyana ya gakondo nyuma y’igitaramo bazasigara bavuga ko byari byiza cyane ndetse bagasigara bifuza ko yakongera kubataramira.

Yagize ati: "Igitaramo cy’I Huye ndi kucyitegura neza kandi bizagenda neza cyane. Niteguye gushimisha abo ku gicumbi cy’umuco. Hariya hakomoka intore cyane. Ni yo mpamvu ngomba gukora uko nshoboye nkashimisha abo ku gicumbi cy’Umuco."

Jules Sentore akomeza avuga ko kugeza ubu nubwo bigoye kuvuga ngo umuhanzi runaka niwe uzegukana irushanwa rya PGGSS6 we ubwe yifitiye icyizere cyo kuzaryegukana kuko ngo injyana ye yihariye ya gakondo muri iri rushanwa abona iyo ageze ku rubyiniro abantu bayikunda, ndetse bikanagenda neza cyane.

Uyu muhanzi yaboneyeho gusaba abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda gukomeza gushyigikira umuziki nyarwanda kugira ngo utere imbere ndetse unakundwe ku rwego mpuzamahanga, ngo kuko ntabwo umuziki nyarwanda wakundwa n’abanyamahanga utabanje gukundwa n’abanyarwanda ubwabo.

Jules aboneraho kandi gusaba abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika ye gukomeza kumushyigikira bamuhesha amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa rya PGGSS6, aho kumutora ari ugufata telephone ukajya ahandikirwa ubutumwa ukandika umubare 7 ukohereza kuri 4343, ukaba uhaye amahirwe Jules Sentore yo kwegukana iri rushanwa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X