Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Mu gihe habura amasaha ngo igitaramo cya kane kibere i Ngoma ku bahanzi imihigo ni yose

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Kamena 2016 ni bwo bitegayijwe ko igitaramo cya kane cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6 kiba, iki gitaramo kandi kikazaba ari igitaramo cya kabiri cy’iri rushganwa kizaba ari full live. Abahanzi bose bari muri iri rushanwa bakaba bakomeje imihigo, aho buri wese akomeje gutangaza ko imyiteguro yageze ku musozo, ndetse yiteguye gutaramira abafana be bakishima.

Ni nyuma y’aho hari hashize ibyumweru bibiri nta gitaramo kibaye, nyuma yo gutaramira abakunzi ba muzika nyarwanda mu gitaramo giheruka kubera I Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Iki gitaramo kigiye kubera I Ngoma ni cya kabiri mu bitaramo bitandatu bya full live, abahanzi bose bavuga ko biteguye bihagije, ndetse ko biteguye kuzagaragariza abazitabira iki gitaramo ubuhanga n’ubushobozi mu kuririmba ndetse no gususurutsa ibirori, cyane ko bose uko ari 10 bari muri iri rushanwa, nta n’umwe ufite impamvu y’uburwayi cyangwa se indi mpamvu ishobora gutuma atitabira icyo gitaramo.

Ubwo imirasire yaganiraga na bamwe mu bahanzi bari muri iri rushanwa, batubwiye ko bafite imihigo yo kuzerekana udushya twinshi, aha ALLIONI, DANY. NANONE, JULES , CHRISTOPHER, Tino wo mu itsinda rya TBB, bavuze ko abakunzi ba muzika babitegaho udushya twinshi, dore ko batangaje ko imyiteguro ari yose.

Nyuma y’iki gitaramo ni ho benshi bashobora kuzahita batangira gukeka imyanya bazegukana ndetse banamenye uko bashobora kuba bazakurikirana ku rutonde, cyane ko ari igitaramo cya kane mu bitaramo umunani bigomba kuzakorwa.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X