Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Mu gihe habura igihe kibarirwa mu masaha ngo igitaramo cya gatanu kibe kuri benshi amatsiko ni yose

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Nyakanga 2016 ni bwo biteganyijwe ko igitaramo cya gatanu cy’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6 kizabera mu Karere ka Huye.

Mu gihe habura amasaha ngo kibe, abantu benshi bakunda umuziki nyarwanda baba abari mu mujyi wa Huye (Butare) ndetse n’abari mu zindi ntara bategerezanyije amatsiko menshi iki gitaramo, dore ko kizaba ari igitaramo cya gatatu muri iri rushanwa kibaye abahanzi baririmba mu buryo bwa full live, ndetse kugeza ubu bikaba bigoye kuvuga ngo umuhanzi runaka ni we ufite amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa kuruta abandi bitewe n’ibitaramo bimaze kuba by’iri rushanwa.

Kimwe mu byo benshi mu baganiriye n’Imirasire kuri uyu wa Gatanu batangaje kiri gutuma bagira amatsiko menshi yo kuzareba iki gitaramo, ngo ni uko bazaba biteze kureba uburyo abahanzi bazitwara ngo kuko ibitaramo biheruka byose aba bahanzi uko ari 10 bagaragaje ko bashoboye ndetse banakunzwe cyane bitewe n’uko bitwaye ku rubyiniro.

Uretse abakunzi ba muzika n’abahanzi ubwabo bari muri iri rushanwa, bamwe mu baganiriye n’imirasire.com batangaje ko iki gitaramo bacyiteguye bikomeye cyane, ngo kuko kiri mu bizabahesha amahirwe yo kwitwara neza muri iri rushanwa.

Aba bahanzi bemeza ko mu mujyi wa Huye hari abantu bakunda umuziki ndetse bazi uko umuziki ufite umwimerere umera.

Kugeza kuri ubu yaba abahanzi imyiteguro ni yose ndetse n’abakunzi ba muzika inkonko bayiraye ku ibaba bafite amatsiko yo kuzareba uburyo iki gitaramo kizagenda, cyane ko abo bahanzi bose uko ari 10 bari mu iri rushanwa rya PGGSS6 bamaze kugera mu karere ka Huye.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X