Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: "Nk’uko abandi bahanzi tujya mu ntara bakaba bagiye iwabo, nanjye iwacu ni I Kigali nzaba ndi I Nyamirambo"- Bruce Melody

Umuhanzi Bruce Melody aratangaza ko yiteguye bihagije igitaramo cy’I Nyamirambo ngo cyane ko we mu gihe abandi bahanzi, iyo igitaramo kiri bubere mu ntara haba hari abari buze gushimisha abafana bo mu rugo iwabo (Mu turere bakomokamo), ngo nawe iki gitaramo kigiye kubera mu mujyi wa Kigali kandi ari naho mu rugo iwabo, yiteguye gushimisha abafana bo mu rugo ngo kandi azi neza icyo bakunda n’icyo banga.

Uyu muhanzi wagaragaweho no gufatanya n’abafana be kuririmba indirimbo ze mu bitaramo byatambutse, ndetse wanishimiwe n’abatari bake mu bitabiriye ibyo bitaramo, ubwo yaganiraga n’imirasire.com yatangaje ko ubu imyiteguro ayigeze kure, ngo kandi ubwo iki gitaramo cya gatatu cya PGGSS kizaba ari ukuririmba full live ku bahanzi bose, ngo ahishiye byiza byinshi abafana be.

Yagize ati: "Abandi iyo tugiye mu ntara baba bavuga ko bagiye gutaramira ab’iwabo. Nanjye rero iwacu ni mu muyi wa Kigali, kandi nzataramira I Nyamirambo imbere y’abafana banjye nzi neza ibyo bakunda. Niteguye bihagije kuzabereka ibyiza byinshi."

Uyu muhanzi ukunda kugaragara ku rubyiniro wenyine mu gihe abandi baba bafite ababafasha kuririmba, ubwo umunyamakuru wacu yamubazaga niba mu gitaramo cy’I Nyamirambo azakomeza kujya ku rubyiniro wenyine, yirinze kugira icyo abivugaho, avuga ko ari ibanga, ngo kuko umuntu uburyo ateganya kwifashisha ku rugamba yirinda kubutangaza hakiri kare.

Yagize ati: "Ibyo ndumva ari ibanga ryanjye niba nzakomeza kuririmba jyenyine, cyangwa nzaba mfite abamfasha. Igikuru ni uko imyiteguro nyigeze kure kandi abafana banjye mbafitiye udushya twinshi. Nababwira ngo bazaze ari benshi kunshyigikira."

Nk’uko yabivugaga no mu minsi ishize Bruce Melody akomeje gusaba abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange kujya bagaragariza abahanzi babo ko babishimiye, aho kuvuga ko babakunda ariko ugasanga ntibabashyigikiye ngo babigaragaze aho biba bikenewe.

Twababwira ko gushyigikira uyu muhanzi umuha amahirwe yo kwegukana iri rushanwa ari ukujya kuri terefone ngendanwa, ukinjira ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika umubare 2 ukohereza kuri 4343.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Martin Eze - 1/06/2016 saa 19:45

Ibikorwa Abyawe Biremew
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X