Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: "Sininjiye muri gahunda ya politiki, kuko ibyo nakoze ni ibya buri munyarwanda wese."– Danny Nanone

Nyuma y’uko igitaramo cya Primus Guma Guma Super Star ya 6 giheruka kubera I Nyamirambo kuri Tapis Rouge kiba bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bagiye bavuga ko umuhanzi Danny Nanone yinjiye muri gahunda ya Politiki y’u Rwanda, ubwo yari ageze ku rubyiniro maze yarangiza kuririmba indirimbo ya mbere agafata ijambo akavuga ko yitanze ibihumbi 500 byo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund.

Kuri ubu uyu muhanzi aratangaza ko atinjiye mu bya politiki kuko ngo yakoze ibyo buri munyarwanda wese yakora, usibye ko ngo we yahisemo kubinyuza muri buriya buryo bwo kubivuga ageze ku rubyiniro.

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Imirasire yadutangarije ko we atigeze ajya mu bya politiki ndetse nta n’ubwo ari byo yari agamije ngo ahubwo yabonye ari bwo buryo yakoresha bwo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, ngo mu rwego rwo kwigira nk’undi munyarwanda wese.

Yagize ati: "Ntabwo nigeze ninjira kuri point ya politiki, ahubwo nakoze ibyo umunyarwanda wese yakora. Gusa nyine ni uko ari bwo buryo nari mbonye bwo kubinyuzamo."

Uyu muhanzi kanzi yatangarije Imirasire ko igitaramo cy’I Nyamirambo cyagenze neza kuri we ngo kuko ibyo yari yateganyije gukora yabikoze kandi bitamugoye, cyane ko ngo ibintu byose byari biteguye neza haba ku bategura iri rushanwa ndetse na we ubwe.

Yagize ati: "Nta mbogamizi nahuye nazo kuko ibyo twari twateganyije gukora twarabikoze kandi byagenze neza."

Uyu muhanzi akomeza avuga ko ubu akomeje imyiteguro y’igitaramo gikurikira kizabera mu Karere ka Ngoma ku wa Gatandatu tariki ya 18 Kamena 2016, ndetse ubwo twavuganaga yadutangarije ko yari agiye gutangira repetition y’idirimbo azaririmba.

Avuga ko ngo afite byinshi byiza ari gutegurira abazitabira igitaramo cy’I Ngoma ndetse anaboneraho gusaba abanyarwanda ndetse n’abandi bose bakunda umuziki nyarwanda gukomeza kumushyigikira kugira ngo abone amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa, ndetse ngo we ntacyo yakigezaho atabifashijwemo n’abakunzi ba muzika nyarwanda, ngo kuko icyo yasabwaga ni ugukora umuziki, ugakundwa kandi ngo yarabikoze ahasigaye ni ukumushyigikira kw’abafana be.

Yaboneyeho no gusaba kumutora bamuha amahirwe, aho ushaka kumushyigikira ari ugufata telephone ukajya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika umubare 4 ukohereza kuri 4343, maze ukaba utoye Dnny Nanone.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X