Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Uko igitaramo cya gatatu cyagenze n’uko abahanzi bari bambaye baberewe- Mu mafoto

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kamena 2016, ubwo igitaramo cya gatatu cy’irushanwa Primus Guma Guma Super Star ya 6 cyabaga. Abakunzi ba muzika bari bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi ndetse n’abahanzi bari bakereye gutaramira abafana babo.

Kimwe mu byari bimogeye ijisho muri iki gitaramo ni imyambarire y’abahanzi aho buri muhanzi yari yaje yambaye bitandukanye n’imyambarire yo mu bitaramo byabanje by’iri rushanwa.

Tugiye kubagezaho uko iki gitaramo gitaramo cyagenze n’uko abahanzi bishimiwe n’abari bacyitabiriye ndetse n’uko abahanzi bari bambaye bishimishije.

Ku ikubitiro itsinda TBB baje ku rubyiniro ndetse umwe MC-Tino aza yambaye masque

JPEG - 160.6 kb
Baje ku rubyiniro ubona buri umwe muri bo yagerageja kwambara akikwiza ndetse binajyanye n’igihe
JPEG - 183.9 kb
Bari bajyanishijye aho babiri bari bambaye inketo zitukura, utari ahuje nabo ibara ry’inketo yari ahuje n’undi ibara ry’ipataro bose bagahuriza ku myenda yo hejuru bari bambaye ibara ry’umukara

Mu ndirimbo yabo Vuza Ingoma bahagurukije abatari bake

Danny Vumbi nawe yaje ku rubyiniro mu myambaro inogeye ijisho ndetse yinda gusa n’iyo ababyinnyi be bari bambaye.

JPEG - 155.3 kb
Yari yambaye inkweto zitukura ipataro y’umweru n’umwenda wo hejuru urimo amabara y’umweru n’ay’umutuku

Mu ndirimbo ye yise Ni Danger yahagurukije abatari bake dore ko abenshi mu batuye iNyamirambo bakunda iyi ndirimbo

Ku mwanya wa gatatu mu kuza ku rubyiniro haje Umutare Gabi, waje ku rubyiniro nta babyinnyi yitwaje, gusa aza yambaye neza

JPEG - 153.5 kb
Yari yambaye inkweto zitukura ipataro y’ubururu bwijimye n’ishati yiganjemo ibara ritukuba ubona ko yari yajyanishije

Umutare Gaby mu ndirimbo ye yise Ntunkangure yashimishije abatari bake

Urban Boys igaragaza umurava n’ubushake bwo guhatanira kwegukana iki igikombe kubera ubwinshi bw’abantu bayishyigikiye, aba basore baje ku rubyiniro bambaye amakabutura n’amashati bibabereye

Urban Boys mu ndirimbo yabo bise ’Tayali’ bahagurukije imbaga cyane ko abari aho bari babitegiye ndetse banafite ibipurizo bujuje umuka.

JPEG - 168.6 kb
Aba MC bakimara kuvuga ko Urban Boys baje ku rubyiniro ibintu byabaye nk’aho bihindutse ubona ko aba basore bishimiwe cyane n’abafana bari aho

Jules Sentore umuhanzi rukumbi uri muri Guma Guma ukora injyana gakondo yaje ku rubyiniro nta babyinni yitwaje nk’uko yabigenje mu bitaramo biheruka

Nawe mu ndirimbo ye yise "Udatsikira" yashimishije abari aho

Danny Nanone ni umwe mu bahanzi bitwaye neza i Nyamirambo, dore ko mu ndirimbo ye yise "Njye ndarapa" yanyuze benshi

Uyu muhanzi kandi agashya yagaragaje yahise yitanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund

Bidatinze Bruce Melody umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kuzegukana iri rushanwa yasesekaye ku rubyiniro yambaye Mandana mu mutwe, amadarubindi (amarinete), amasaha abiri, umwenda wo hejuru n’ipatabo byirabura ndetse n’inkweto z’umweru.

Nawe yanshimishije benshi ubwo yaririmbaga indirimbo ye yise "Ndakwanga"

Christopher yaje ku rubyniro akeye ndetse benshi banemeza ko ari we muhanzi wari wambaye neza cyane kurusha abandi. Yashimishije abantu mu ndirimbo ze Abasitari n’Agatima.

Allioni ni ubwa mbere aje muri iri rushanwa, ndetse iki gitaramo cyari igitaramo cya mbere cy’iri rushanwa akoze live, ariko yaje ku rubyiniro n’ababyinnyi be bakeye cyane ndetse n’abafana bamwishimiye aho basangaga bavuza za vuvuzera n’amafirimbi.

Mu ndirimbo ye Guhinduka yashimishije benshi

Young Grace ni we washoje igitaramo cyaberaga i Nyamirambo, aho yazananye n’ababyinyi benshi bigaragara ko yari yiteguye neza iki gitaramo. Agashya kuri uyu muhanzi kazi yaje yambaye imyambaro myiza ndetse no ku mwambaro we handitseho amazina ye.

Young Grace mu ndirimb o yise Sweet Poupou yashimishije benshi

Agashya kashoje iki gitaramo ni uko Bralirwa yahise umurika ubwoko bushya bw’icupa rya Primus.

Haracyari amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kuri buri muhanzi hagati ya Urban Boys, TBB, Umutare Gaby, Young Grace, Christopher, Bruce Melodie, Danny Nanone, Jules Sentore, Danny Vumbi na Allioni.

Buri muntu n’umuhanzi akunda kandi abona afite ubushobozi bwo kwegukana iri rushanwa arasabwa kumushyigikira.

Imirasire tuzakomeza kubagezaho uko ibitaramo bizagenda bikurikirana ndetse n’uko abahanzi bazajya bitwara.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 6/06/2016 saa 22:54

urban izagitwara kbs irarenze
Kanda hano umusubize

Rukundo - 6/06/2016 saa 09:49

Nkurikije ibitaramo bimaze kuba Bruce melodie afite amahirwe
Kanda hano umusubize

ISHIMWE VAVA - 6/06/2016 saa 19:04

NIBAKOMEREZE AHO KABISA
Kanda hano umusubize

moses ndumunyarwanda - 7/06/2016 saa 13:28

amahirwe.nyaha bruce.merodie
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X