Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

PGGSS6: Urban Boys bakomeje gusaba abafana babo kubaha amahirwe yo kwegukana igikome

Mu gihe habura amasaha ngo irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 6 risozwe, kuri ubu abahanzi bari mu itsinda rya Urban Boys bakomeje gusaba abafana babo kubashyigikira babatora ngo kuko urugamba rugeze mu mahina, ndetse ibyo bagombaga gukora babikoze kandi neza.

Aba bahanzi bavuga ko bafite inyota n’ubushake bwo kwegukana PGGSS6, ndetse ngo bafite icyizere ko bashobora kuyegukana ariko ngo nanone kuko batazi ibizava mu majwi y’abatoye bakoresheje SMS ntibavuga ngo bazi neza ko ari bo bazayegukana, ari na cyo gituma basaba abafana babo gukomeza kubatora mu gihe gahunda yo gutora bitarahagarara.

Humble Jizzo umwe mu bagize iri tsinda aganira n’ikinyamakuru imirasire.com ku murongo wa telephone ngendanwa yatangaje ko kugeza ubu urugamba rugeze mu mahina ndetse nabo bamaze kwitegura bihagije kandi n’ibyo bagiye bakora mu bitaramo byatambutse uko ari 7 byagiye bibereka icyizere cyo kuba bakwegukana iri rushanwa ariko kandi ngo kuko batazi neza ibizava mu majwi y’abatoye babinyujije muri sms ngo ntibavuga ngo ni bo bazaryegukana.

Yagize ati: “Ubu aho bigeze tumaze kwitegura bihagije igitaramo gisoza cyane ko ari igitaramo kizabera mu mujyi hari abantu benshi basobanukiwe ibya muzika, ndetse banayikunda cyane. Icyizere turagifite abafana bacu bo bamaze kutwemerera igikombe ariko nanone kuko tutazi ibizava mu majwi y’abatoye kuri ms ntabwo twavuga ngo turacyizeye 100%.”

Humble yakomeje avuga ko bafite icyizere cyinshi cyo kwegukana iri rushanwa ngo kuko akurikije uko abafana bagiye babereka ko babashyigikiye ndetse n’uko bimwe mu binyamakuru byagiye bikora amajanisha bigasanga ari Urban Boys iza ku isonga ngo nta kabuza bashobora kucyegukana.

Gusa avuga ko nubwo icyizere ari cyose aboneraho gusaba abafana babo ko mu gihe gutora bitarahagarara bakomeza kwandika umubare 9 bakohereza 4343 bakabaha amahirwe yo kwegukana PGGSS6 bidasubirwaho.

Humble Jizzo yaboneyeho kuvuguruza amakuru yavugaga ko mugenzi we Safi azahajwe n’indwara y’ibicurane, aho yavuze ko Safi nta kibazo gikomeye afite kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu yari ari muri siporo, ngo uretse kuba ku mugoroba wo kuri uyu wa kane yari afite akabazo gato kadakanganye.

Aha Humble aboneraho guhumuriza abafana ba Urban Boys ko nta kibazo gihari bose ari bazima ndetse imyiteguro y’igitaramo iri kugenda neza ku buryo ku munsi w’ejo bazabona imiririmbire myiza cyane.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nshimirimana Elias - 13/08/2016 saa 20:27

Ndipfuza ko Urban Boys yatsinda muriryo rushanwa,arik rero mutugezeho indirimbo yabo ba star, duha amahirwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X