Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Producer Bob yatangaje ko gutabwa muri yombi kwe byaturutse ku kagambane

Nyuma y’uko Ndayambaje Emmanuel uzwi nka Producer Bob afunguwe by’agateganyo, nyuma yo kumara icyumweru cyose muri kasho kuri Station ya Polisi ya Muhima, aho yari afungiye akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa, yatangaje ko ibyamubayeho ari akagambane gakomeye yagiriwe n’abamurwanya.

Producer Bob yatawe muri yombi mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki ya 28 Kanama 2016 nyuma y’intonganya n’amakimbirane yabaye hagati ye n’umukobwa umushinja gushaka kumufata ku ngufu, akaba yarafunguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Nzeri 2016, aho yavuze ko ifungwa rye ryaturutse ku kagambane ndetse ko bitandukanye cyane n’ibyo gufata umukobwa ku ngufu.

Yagize ati: "Naragambaniwe, ni rya shyambaka duhoramo. Iyo mba narakoze icyaha ntabwo leta yari kwemera ko ndekurwa. Ni ukungambanira kwabayeho gusa, nanageze imbere y’urukiko basanga nta cyaha kimpama."

Yongeyeho ko umukobwa wamushinjaga kumufata ku ngufu atigeze agaragara mu rukiko ndetse na telefone igendanwa yakoreshaga ikibazo kigitangira yavuye ku murongo.

Yagize ati: "Uriya mukobwa simuzi, yaje nk’umukiriya tujyana muri studio ntazi ko abantu bamumpangiye ngo amfungishe, yinjiye muri studio agezemo atangira kwiririmbishwa nkamubuza mubwira ko umuntu ajya kuri micro ari uko yishyuye, yatangiye kunyisazaho mbona ibintu bibaye birebire ndamusohora. No kuvuga ngo namufashe ku ngufu ayo ni amagambo, ni ukunsebya gusa. Ni bya bindi byateye muri iki gihe mu bakobwa, agusaba amafaranga wabyanga agahita avuga ngo arahamagara polisi avuge ko umufashe ku ngufu. Ni ibyo nyine. Nitabye urukiko, ntiyigeze ahagera, nonese nari kuburana na nde? Leta yacu ifite uko ikurikirana ibintu, ntabwo bafungura umunyacyaha, bandekuye kuko narenganaga."

Yavuze ko agiye gukomeza akazi asanzwe akora ko gutunganya indirimbo, yafunzwe afite imishinga myinshi y’abahanzi agomba kurangiriza indirimbo, ariko akaba ngo agiye gutangira gukurikirana abo akeka ko bashobora kuba baramwoherejeho uyu mukobwa.

Gusa yirinze kugira uwo ashyira mu majwi, aho benshi bari kwibaza uwaba yaramugambaniye? Aha kandi ikiri kwibazwaho ni uburyo umukobwa yafatwa ku ngufu inzego z’umutekano zafata uwamufashe ku ngufu zikamurekura adahanwe cyane ko iki kibazo cyari cyateje impagarara mu nshuti magara za Producer Bob, ndetse na bamwe mu bakunzi ba muzika bakurikiranira hafi ibijyanye n’imitunganyirize y’umuziki.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X