Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Producer Clement yabeshyuje amakuru yavugaga ko bangiwe gusezerana kuko Knowless atwite

Nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko ubukwe bwa Producer Ishimwe Clement n’umuhanzi kazi Butera Knowless bushobora kuzaba aba bombi badasezeranye mu itorero ngo kuko abayobozi b’itorero basengeramo banze kubasezeranya ngo ni uko Knowless atwite, kuri ubu Clement yamaze kubeshyuza ibyavugwaga yemeza ko uko bateguye gukora ubukwe bwabo ntakizigera gihindukaho na gato ngo kuko abavuga ko Knowless yaba atwite atari ko bori.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Knowless yamurikaga album ye mu karere ka Ruhango. Nyuma yo gukora icyo gitaramo ni bwo bamwe mu bari bitabiriye icyo gitaramo batangiye kuvuga ko yaba atwite.

Ibi byaje gukurikirwa n’uko hari impapuro z’ubutumire zagaragaye ziriho aho baziyekirira ku munsi w’ubukwe, ariko zikaba zitari ziriho urusengero bazasezeraniramo, ari na byo byatumye benshi batangira kuvuga ko abayobozi b’itorero aba basengeramo baba baranze kubasezeranya kuko basanze Knowless atwite.

Gusa aya makuru yose yaje kunyomozwa na Producer Ishimwe Clement kuri uyu wa kane tariki 28 Nyakanga 2016, aho yavuze ko nta kuri na guke kurimo.

Yagize ati: "Ibyo by’uko Knowless atwite no kuba abadivantiste baranze kuzadusezeranya kandi ariho dusengera, ibyo ntaho bihuriye n’ukuri. Uko twabiteguye niko bizagenda."

JPEG - 80.9 kb
Ngo abavuga ko Knowless atwite ni abanyabinyoma

Clement yemeje ko nta kintu na kimwe gishobora kuzababuza gusezeranira imbere y’Imana mu itorero ry’abandivantiste b’umunsi wa karindwi kuko ari na ho aba bombi basanzwe basengera.

Nk’uko bisanzwe biteganyijwe ko ubukwe bwa Butera Knowless na Ishimwe Clement buzaba ku wa 7 Kanama 2016, bazasezeranira mu rusengero rw’ Abadivantisite b’umunsi wa 7 I Nyamirambo, nyuma bakaziyakirira I Nyamata mu karere ka Bugesera.

JPEG - 44.8 kb
Clement yemeje ko ubukwe bwabo buzaba ndetse bagasezerana mu rusengero nta birantega ibari imbere

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

max - 30/07/2016 saa 21:32

ahubwo ubukwebwizaa abantu babeshya bagabanye amagambooo!!!!
Kanda hano umusubize

mananzima - 30/07/2016 saa 12:18

@Hagumimana, Erega ikibabaje nuko Abanyarwanda BIGANA ABANYAMERIKA, kandi aba nyamerika kandi bo nta muco bagira. 2. Aba star bakoreshwa na sekibi(stars si christians), ex, reba Biyonce yari umu advantiste, muri 2001 yaje i burayi kwerekana album ya DESTINYCHILD bari abakobwa 3, baba kristu muri Europe batangazwa nabangavu baririmba BADASAMBANA(NTA BOYFRIENDS BAGIRA, BATANGAZA KO BAKURIYE MURI FAMILLE ZA GIKRISTU GUSAMBANA IMBERE YUBUKWE BITEMEWE), MURAZI INKURU ISA NIYO KURI JUSTIN TIMBLAKE NA NCUTIYE BIYEMEJE GUKUNDANA BADASAMBANA KUGEZA BARWUBATSE, batangiye gukundana bafite 11 years, kuri 17 umukobwa ajya muri Englind, kugikina film asambana nabo bakinana igihango kiba kirapfuye bangana guryo ibwakurikiye, agira abasambanya ariko nta mugabo agira, Biyonce uwitwa umugabo we niwe bakoranye indirimbo ya 1 yerekana ubwambure bwe. Abanyamakuru baramubaza bati:" nawe uri umwana w´Imana?" ntibamenye ko yahindutse umu Star, imana yayishize kuruhande akemera ifaranga kurusha cg ibindi bimukoresha. yabashubije ngo:" IMANA YAMPAYE UMUBILI MWIZA NGO NYWEREKANE", IZO MVUGO TURAZIZI KUBANTU BATANGIYE, UBURAYA, UBUMAYIBOBO, UBU STAR, GUTA, UMURONGO , INDERO, KWIYUBAYA...REBA VIDEO YABARIRIMBYI BA GOSPEL...BAVUGA NGO NTA NDIRIMBO ZIDAHIMBAZA IMANA ZIBAHO...BAHOZE BARIRIMBA MURI ZA KORARE ZA CHURCH NONE UBU NGO BARIKORERA UKO BABONYE KWOSE KDI IMANA BIRAYIRYOHERA...KUKO NGO ARIKO BAYIKORERE( bikorera kugirango ibibazo bigabanuke bafungisha umunwa abandi ngo" mureke guca urubanza"...IKIBI GICECEKWE KUKO WABA UCIYE URUBANZA...

GATASHYA Daniel - 29/07/2016 saa 14:41

Ndasubiza uwitwa JOSEF.Dore imirongo ya Bible itegeka gutwika cyangwa kwica abarongoranye atali amasugi cyangwa imanzi.Abalewi 21:9;Deuteronomy/Gutegeka 22:20,24.Imana irabyanga cyane,nubwo bikorwa n'abantu millions and millions.Bose bazarimbuka ku munsi wa nyuma.
Kanda hano umusubize

Abizeyimana DONATHA - 29/07/2016 saa 14:11

niba mwarabikoze musabe IMANA imbabazi mureke abacira urubanza.
Kanda hano umusubize

titi saya - 29/07/2016 saa 07:23

Abadivantiste, nkurikije amahame abagenga ,ndumva itorero ry'abadivantiste rihuye n'ikigeragezo, bizarisaba kwirengagiza byinshi. Naho ubundi itorero ryaba atari serious kuberako hari abenshi bangirwa gusezerana kubera impamvu za hato na hato rimwe na rimwe zitanafatika!!
Kanda hano umusubize

Umuhanzi Vala Daggerfire - 28/07/2016 saa 21:16

Niba Atwite Aramaze! Gusa Ntawutavugwa Never Giveup!
Kanda hano umusubize

Alpha - 28/07/2016 saa 20:33

ntawe utwika inzu ngo ahishye umwotsi reka turebe hagati ya clement numunyamakuru wabonye ko knwlss atwite... kdi nibwo tuzamenya ko burya abadiventiste baba batubeshya ngo ntibasezeranya umukobwa utwite nzabandora numwana wumunyarwanda
Kanda hano umusubize

HAGUMIMANA Herve - 28/07/2016 saa 20:15

Ndashima uwitwa EKEKE wanditse ngo : "amadini yiki gihe arasetsa. Bareba gutwita ntibareba ko umukobwa ari isugi cg umuhungu ari imanzi".Ikibazo si UGUTWITA.Ikibazo ni Ugusambana kuko imana yanga abasambanyi.Muli 1 Abakorinto 6:9,10,havuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw'imana.Ndetse imana itegeka KWICA urongowe wese atali ISUGI cyangwa IMANZI (Deuteronomy/Gutegeka 22:20,24),no GUTWIKA abasambanyi (Abalewi 21:9).Birababaje kubona gusambana byarabaye umukino,cyane cyane kuli aba ba STARS.Pastor nawe cyangwa Padili,aho kureba niba adasezeranyije abasambanyi,yirebera amafranga bamuha.Gusa ku Bahamya ba Yehova,siko bimeze.Iyo uli mi idini ryabo,baragucunga,bakareba niba utiyandarika.Iyo urongowe,ukabyara mbere y'amezi 9,mwembi babaca mu idini ryabo,kugirango mubanze mwicuze,nyuma bakabagarura.Biba bikurikije ibyo Bible ivuga muli 1 Abakorinto 5:9-13,havuga ngo niba witwaye nabi bagukure mu itorero.
Kanda hano umusubize

Josef - 29/07/2016 saa 11:47

ego ariko ntibamwica. none mutubwira imirongo yaho bavuga ngo n'ibicwe? nibahagarikwe bihane basabe Imana Imbabazi Imana Izabihanira Ku Giti Cyayo.

Saidi - 28/07/2016 saa 19:21

Tubitege amaso
Kanda hano umusubize

cadete - 28/07/2016 saa 18:09

unva clema ndakwemeye p maze abavuga muAnanirwa kbs
Kanda hano umusubize

uwivital - 28/07/2016 saa 16:33

Nina atwite so igitangaza kandi idini no umutima was muntu
Kanda hano umusubize

Chrisitophe - 28/07/2016 saa 21:54

Aha Umu Sitar Wacu Bamuveho.Ayo N'amagambo.Kd Gutwita S'igitangaza.
Kanda hano umusubize

yes - 28/07/2016 saa 15:16

umugore ni ubyara yemwe.
Kanda hano umusubize

- 29/07/2016 saa 05:14

Uyu mugabo Clement ndamushyigikiye kuko yatubwije ukuri muvandi...
Kanda hano umusubize

EKEKE - 28/07/2016 saa 14:04

Ariko aramutse atwite ntagikuba cyaba kirimo.None se ikibazo ni ugutwita cg ikibazo ni ugusambana. Bibaye ari ugusambans yasaba imbabazi akazihabwa nkuko Yesi yababariye wa mugore wafashwe asambana. Gutwita ni umugisha w'Imana. Hari abagore benshi bamaze imyaka myinshi barabuze urubyaro nyamara batangiwe gusezerana. Ngewe amadini yiki gihe arasetsa. Bareba gutwita ntibareba ko umukobwa ari isugi cg umuhungu ari imanzi. hhhhhiiiiiiiiii
Kanda hano umusubize

yes - 28/07/2016 saa 15:14

Umugore ni ubyara yemwe.
Kanda hano umusubize

- 29/07/2016 saa 20:24

Ariko ko muba mwacitse uruhondogoro muri mwe ninde wayimuteye cyangwa wamupimye
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X