Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Producer HolyBeat yagaragaje ko urukundo afitiye umwari yirinze gutangaza rwamusaze

Byari bimenyerewe ko iyo bamwe mu byamamare muri mu zika cyangwa mu bindi bintu bifite aho bihurira n’imyidagaduro hano mu Rwanda bashaka kugaragaza ko bari mu rukundo na bagenzi babo bavuga amazina cyangwa bagashyira amafoto y’abo bakunda ku mbuga nkoranyamaga. Gusa kuri iyi nshuro Producer HolyBeat yabaye nk’utanga ihurizo ku bafana be aho yagaragaje ko afitiye urukundo umwari ariko yirinda gushyiraho ifoto ye cyangwa ngo atangaze amazina ye.

Producer HolyBeat abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yafashe isura y’umukobwa asa n’uyhisha maze yandikaho amagambo yuzuye amarangamutima menshi agaragaza ko afitiye urukundo umwari runaka ariko akaba atarabimubwira.

Yagize ati: "Ugukundaa…..Ugukunda bidasanzwe! N’iyo ari muri rubanda abayumva ari wowe yavuga...Ikibabaje ni uko agukunda utabizi...Ahora kuri internet ashakisha mafoto yawe...Tinya umuntu wujuje amafoto yawe muri 4ne yiwe..Tinya umuntu wakubwiye incuti ze zose...Sinavuga ko agufite ahoo gusa, ahubwo navuga ko agufite no kumutimaaa…"

Akimara kwandika aya magambo benshi bahise bibaza umwari waba uri mu rukundo na we, gusa biba ihurizo kuko abazi neza uyu mu Producer bahamya ko bigoye kuba wamubonana n’umukobwa basa n’abafitanye ibiganiro byihariye.

Gusa bavuga ko bishooka ko uyu mwari waba wihariye umutima wa Holybeat yara iri umwe mu bakuze kujyana na we.

PNG - 259.4 kb
Iyi ni post HolyBeat yashyize kuri instagram ye

Umwe mu nshiti za hafiz a Producer Holy Beat waganiriye n’ikinyamakuru Imirasire.com yadutangarije ko nawe ubwe yabonye ibyo HolyBeat yashyize ku mbuga nkoranyambaga bikamucanga ngo kandi yari mu bantu ba mbere uyu mu Producer atajya ahisha.

Yavuze ko ari buze kumubaza neza niba ari umukobwa yari asanzwe azi bagendana.
Gusa andi makuru agera ku kinyamakuru imirasire.com ngo ni uko umukobwa ushobora kuba ari mu rukundo na HolyBeat yari ari mu bakobwa bamaze iminsi bagaragara cyane mu bikorwa bya muzika bitandukanye.

Ku ruhande rwa HolyBeat nyir’ubwite yirinze kugira icyo arenza ku byo yanditse ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko uko yabivuze ari ko bimeze, ariko avuga ko atifuza gutangaza amazina y’umukunzi we mu itangazamakuru.

Yagize ati: "Uko mwabibonye ni ko biri, ariko ntabwo nshaka kwirirwa ntangaza amazina y’umukunzi wanjye cyangwa ngo ngaragaze amafoto ye. Gusa ndamukunda nawe ubyumve."

Yitwa Shyaka olivier akaba azwi cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda ku izina rya Producer HolyBeat, kugeza ubu nta inzu itunganya umuziki bafitenye amasezerano ariko muri iyi minsi akorera muri Umoja Recordz I Nymirambo, aho ari gutunganyiriza Album y’itsinda Street generals 87, rikaba ari itsinda rigizwe n’abaraperi barimo Pacson, Green P, White M, Prime, n’abandi.

Na we nk’umuntu ugira umutima ukunda yagaragaje ko hari umwari bari kumwe mu rukundo, gusa yirinda gutangaza uwo ari we.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X