Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Producer Trackslayer avuga ko ababazwa n’uko abanyarwanda ari bo baca intege abahanzi babo

Producer Nshuti Peter uzwi cyane ku izina rya Trackslayer mu ruhando rwa muzika nyarwanda, akaba ari umwe mu batunganya umuziki w’abahanzi mu buryo bw’amajwi ‘Audio’ ukorera mu nzu ya Touch Records avuga ko uruhando rwa muzika ruzamurwa na buri mwenegihugu, ariko ngo ababazwa no kubona mu Rwanda hari abanyarwanda bafata iya mbere mu guca intege abahanzi babo.

Trackslayer avuga ko kuba igihugu nk’u Rwanda rukishakisha mu bijyanye no kumenyekanisha umuziki ku rwego mpuzamahanga, bitagakwiye ko abanyarwanda aribo bafata iya mbere mu guca intege abahanzi babo, ngo kuko ari bo bagafatanyije gukunda umuziki w’u Rwanda, bityo aho bari hose bakaba ab’ambasaderi bikaba imwe mu nzira yo gukundisha umuziki w’u Rwanda abatuye isi bose mu bice bitandukanye.

Trackslayer avuga ko akora akazi ko gutunganya umuziki nk’akamutunze, ariko akababazwa n’uburyo ibikorwa bikorwa aba yakoze kandi yamavunikiye, iyo bigeze hanze byakirwa.

Akomeza avuga ko hari abasenya ibikorwa baba bakoze bashyizeho umutima wabo wose.

Yagize ati: "Nubaha akazi k’ubu producer nk’umurimo untunze. Gusa mbabazwa no kubona ibyo turwana nabyo ngo duteze ibihangano byacu imbere hari ababisenya."

Avuga ko nubwo isoko ry’ umuziki ritaraguka cyane, gushyira hamwe kw’abanyarwanda bose bishobora gutuma umuziki umenyekana kandi bikaba byanakurura abandi bahanzi bo hanze kuza mu Rwanda kubera ko hari icyo bahabona.

Gukora indirimbo abazumvise bakazigereranya n’iz’abandi bahanzi bo hanze, kuba hari bamwe mu ba producers bifuza gukorera abahanzi bamenyekanye (Stars) gusa abataramenyekana ntibahabwe agaciro, ibi byose ngo biri mu mbogamizi aba producers bo mu Rwanda bahura nazo.

Gusa nubwo ngo hakiri izo mbogamizi, Trackslayer abona hari ikizere ko aho bagana ari heza kandi kuri we akomeje no gutunganya umuziki azamura abahanzi bafite impano ariko bataramenyekana.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 5/11/2016 saa 14:04

Uvuzukur bro
Kanda hano umusubize

kk - 5/11/2016 saa 05:14

ibyo avuze nukuripe! icyakoze urimwiza man ! your girlfriend she's a lucky to have you.
Kanda hano umusubize

kk - 5/11/2016 saa 05:14

ibyo avuze nukuripe! icyakoze urimwiza man ! your girlfriend she's a lucky to have you.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X