Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ramjane Mucoma avuga ko nta rukundo n’ubufatanye biranga abahanzi babana muri Amerika

Umuhanzi nyarwanda Ramjane Mucoma, kuri ubu ukomereje ibikorwa bye bya muzika muri Reta Zunze ubumwe za Amerika, avuga ko nubwo abahanzi b’abanyarwanda bamwe bakunzwe ndetse b’abahanga bari kumwe muri Amerika, nta rukundo n’ubufatanye bagira.

Ibi uyu muhanzi yabitangaje ubwo yari mu kiganiro Precision talk show gitambuka kuri Precision TV, aho yari mu kiganiro n’umunyamakuru w’iyo Televiziyo witwa The Hazz aho yari amubajije ku bijyanye n’imikoranire ye n’abandi bahanzi, akavuga ko ababazwa nurukundo ruke ruri mubahanzi badafashanya. Amabasaba ubufatanye no kugira urukundo.

Mucona avuga ko muzika nyarwanda kugeza ubu ikomeje gutera imbere ariko ngo abahanzi nyarwanda bakwiye gushyiramo imbaraga bagakora bakagera no ku rwego bamenyekana hose.

Yagize ati: "Njyewe navuye mu Rwanda nzi abahanzi bakera gusa. Ariko ubungubu hari abahanzi benshi. Ni umuvuga ngo muzika nyarwanda iri gutera imbere. Gusa nubwo bimeze bityo tugomba gushyiramo ingufu. Niba turi kuri Speed ya 40 tugomba gushyiramo imbaraga ku buryo dukorera kuri speed ya 60 tukagera ku rwego nk’urw’abanya Kenya n’aba Tanzania."

Muchoma uririmba munyjana ya HIP HOP yishimira intabwe amaze kugeraho mu buzima, gusa ngo ntashobora kwibagirwa ko yaciye mubuzima bugoye cyane, ngo ahere ko yirata ku bantu ko yageze ku rwego rushimishije.

Ramjane Mucoma yavutse ku wa 25 Ugunshingo 1991, avukira mu karere ka Rubavu ahitwa Rwerere. Aho avugako ubuzima yanyuzemo bwari bushaririye cyane dore ko yigeze no kurwara amavunja.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

MUGUNGA - 27/10/2016 saa 10:07

Amahoro bene daa! Uyu muhanzi ni sawa nakomeze atere imbere. Gusa njewe ndashaka gukosora uyu muntu witwa cangwe wiyise EMA, Iyo uvuze ngo wazugira ngo ni Umunyamu!!! Nonusanze ari Umunyarwanda, niyo mpamvu umukunze. Vraiment wowe urabesha, ukunda nabi. Ujukunda umuhanzi bitewe n'ibihangano byiwe. Ubwo nukuvugako abahanzi babanyamu nkuko ubita ntabwo uzobakunda, aho uribeshe kabisa. Musore cg nkumi hindura imyumvire. Gusa niryo zina Abanyamu, ntabwo ariryo, ukeneye kubanza ukamenya uko rivugwa nuko baryandika. Sawa abandi rwose dukomeze dushigikire uyu muhanzi, ni ukuri n'abandi batangira atari cane, byogera myuma bagakomera. Courage Mucoma!
Kanda hano umusubize

nadia - 27/10/2016 saa 08:15

Samantha ufite ikibazo gikomeye PE ubwo se Muchoma ntumukunda muraziranyi byibuze? Icyonzi nuko akundwa nabeshi hatari wowe
Kanda hano umusubize

ema - 27/10/2016 saa 06:46

ariko uyumusore amaze kubakizina,akundwa nabenshi pe,agirudushya numwana mwiza mugusetsa,urinamwiza njyewe ukonagutekerezaga suku,narinziko urumunyamu!!!!!,burya urumunyarda,turakwemera
Kanda hano umusubize

Aime - 26/10/2016 saa 15:16

Ariko.nkawe uba ushaka kuvuga gusa uvuga ubusa ? Ejo bundi watangiye usebya abandi bahanzi none ngo iki? Urumva arinde wakwiyunvamo namagambo uhorana adashira.?kandi a5agize nicyo amaze?
Kanda hano umusubize

bright - 8/11/2016 saa 19:07

Abahanzi nyarwanda mukundane ahomuri hose mukunda nepe
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 26/10/2016 saa 14:40

Bigaragara ko ikibitera arukwirundumurira muri zanzoga zikaze ndabona nawe zaramugizeho ingaruka
Kanda hano umusubize

Samantha Lindsay - 26/10/2016 saa 14:34

Jama huu ni mucoma kweli Simukunda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X