Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Riderman ageze aho yiyambaza abashinzwe kurwanya ihohoterwa ngo bamukize Asinah

Nyuma y’igihe cyari gishize yarahisemo guceceka akaruca akarumira ku magambo atandukanye yagiye amuvugwaho, kandi avugwa na Asinah umukobwa wahoze ari umukunzi we, umuraperi Riderman yaje gusanga bimaze gufata indi ntera maze ahitamo kumwiyama yivuye inyuma, ndetse anasaba inzego zibishinzwe ko zamufasha gukurikirana neza Asinah zikamenya icyo ashaka ku buzima bwe dore ko ngo yatangiye kugira impungenge z’uko yanagirirwa nabi.

Mu cyumweru gishize nibwo Asinah yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram asaba ko Riderman yakurikiranwaho icyaha cy’uko mu mashusho y’indirimbo ye yise ‘GOOMS’ hagaragaramo ihohoterwa ku mugore.

Bityo akaba yarasabaga ibigo nka PROFEMME na MIGEPROFE ko byakora ubugenzuzi bwimbitse kuri iyo ndirimbo we yahamyaga neza ko Riderman yaba yarayikoze ashaka gushyigikira ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

Ibi rero Riderman avuga ko Asinah afite indi migambi itari myiza amwifuriza ku buzimwa bwe ndetse n’umuryango we Ko ibyo byose yabikoze azi ko Riderman afite ibitaramo amazemo iminsi akorana n’ibyo bigo byo gushishikariza abantu kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikorera hano mu Rwanda, Riderman yavuze ko mu gihe Asinah asigaye amenya gahunda ze zirimo n’amasoko y’ibitaramo ahabwa na Leta bitoroshye. Ko igihe cyose ubuzima bwe yabushyira mu kaga.

Yagize ati: "Aho bigeze ndabona ibintu bitoroshye. Kuba Asinah yifuza ko nakurikiranwa na leta kubera ko afite amakuru yuko mfite ibitaramo nahawe n’ibigo bishinzwe kurwanya ihohoterwa ahubwo agashaka kwerekana ko ndishyigikiye, ababishinzwe bakwiye kuntabara bakamenya ikibyihishe inyuma."

Asobanura ko kuba mu mashusho y’iyo ndirimbo hagaragaramo ishusho ye asohora umukobwa mu gicuku akamwirukana kubera ubusinzi bwe, ari ibintu bisanzwe. Ko umuziki ari ubugeni kandi bisaba kujyanisha ubutumwa buri mu ndirimbo n’amashusho yayo.

Bityo ko nk’umuntu ufite isoko ry’ibitaramo byo kuzenguruka mu Ntara z’u Rwanda yigisha ku ihohoterwa atakora iryo kosa. Ahubwo ko ariwe urimo gukorerwa ihohoterwa na Asinah.

Riderman yakomeje avuga ko uyu munsi tariki ya 27 Kamena 2016 ashobora kugeza ikirego mu nzengo zibishinzwe zikaba zakurikirana Asinah ku bikorwa arimo gukora byo kumwangiriza isura kandi izina rye ariryo rituma abasha kubaho agatunga n’umuryango we.

Kanda hano urebe amashusho y’indirimbo Get Out Of My Soul [G.O.O.M.S] ya Riderman

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ingabire - 3/09/2016 saa 16:23

sha deception si ikintu ndakurahiye!ariko asinah yihangane imbwa nk'iyi ntimukange bibaho meme en Europe!
Kanda hano umusubize

ingabire - 3/09/2016 saa 16:23

sha deception si ikintu ndakurahiye!ariko asinah yihangane imbwa nk'iyi ntimukange bibaho meme en Europe!
Kanda hano umusubize

ingabire - 3/09/2016 saa 16:23

sha deception si ikintu ndakurahiye!ariko asinah yihangane imbwa nk'iyi ntimukange bibaho meme en Europe!
Kanda hano umusubize

Senyamwishywa - 30/06/2016 saa 11:59

Amaturu wamuriye ni inshuro inzovu nyabu! Niyo mpamvu ashaka kukubakiraho izina
Kanda hano umusubize

Bin Adam - 29/06/2016 saa 07:49

Ikigaragara ni uko Asinah agifite ihungabana yatewe no gutandukana na Riderman. Kandi birumvikana cyane nk'umuntu bamaranye imyaka 8 mu rukundo ntibyabura. Ahubwo izi ntambara z'amagambo iyo zitaba Asinah yari kuba atarakundaga Riderman. Tucyiga muri secondaire twajyaga tuvuga ngo " après les échecs la vie continue." Ariko banaca umugani mu gifaransa ngo " après la pluie c'est le bon temps." Asinah areke izi ntambara z'amagambo kuko nizo zizamutera stress nyinshi kurushaho ndetse zimuteranye n'abakunzi ba muzika ye. Ubwo yinjiye muri carrière ya musique, yirengagize ibyamubayeho ashyire imbaraga mu bihangano bye bizamwibagiza agahinda yatewe na Riderman kandi nyuma ya Riderman hari abasore benshi cyane azabona undi uzamukunda bitagira iherezo. Ubutwari ntibuzagaragarira mu guhangana na Riderman mu bitangazamakuru ngira ngo yabonye ibya Miss Vanessa ko kwishyura ku karubanda ntacyo yabyungutsemo uretse igisebo gusa no gusuzuguza umuryango we. Ubutwari bwe buzagaragarira mu kurenga ibyo yita ko ari ibibazo maze agatera imbere cyane atari kumwe na Riderman, sinon arashaka kwerekana ko agatima kagiterera muri Riderman kandi byaramaze kuba impitagihe.
Kanda hano umusubize

SHADADI MUHUMUZA - 29/06/2016 saa 03:30

Riderman atabarwe mbona uwo mukobwa ashaka kumwubakiraho izina kuko yamenyekanye kubera Riderman
Kanda hano umusubize

- 28/06/2016 saa 18:20

Nc song rider ,courage ..maybe ko asnah yanditse atayirebye neza yongere ayisubiremo ajye no gukosora ibyo yanditse
Kanda hano umusubize

louise - 28/06/2016 saa 18:03

Riderman icyo nakwifuriza nugusenga cyanee kuko umwanzi ntaba yifuzako wabaho neza na family yawe asinah byaramucanze kubana nawe byari shooter yawe nokumureka byari shoose yawe so,mutange hakirikare atakwicira reference
Kanda hano umusubize

nickita - 28/06/2016 saa 08:58

Ariko mpamya ko Riderman nta kosa yakoreye Asnah. kuba barakundanye ntibabane ntibivuze ko yamuhemukiye. ikibazo gihari ni icaybatandukanyije. uriya mukobwa yari yarifatiye riderman, yari asigaye amuca inyuma, ndetse bivugwa ko ngo yaba yaranamuteye inda akayikuramo ku bushake kandi batabyumvikanyeho. ibyo rero byari bihagije ngo amwange kandi nawe urebye uriya mukobwa si uwo kujyana mu mago. yitwara nka femme libre agakabya. Riderman rero narebe ko yakwirengera akikiza umwanzi kandi yibuke kwishinganisha mu Mana, parce que la fille est prete à tout. surtout qu'elle n'est pas croyante. elle n'est ni musulmane ni chretienne
Kanda hano umusubize

Tina - 28/06/2016 saa 07:04

guma hamwe bikugaruke....wirirwaga umurunguruka...urangije uramureka..uziko bizakugwa amahoro!!!mwese muri bamwe puuu.
Kanda hano umusubize

Alisa - 28/06/2016 saa 10:46

umva mbabwire. bavandimwe kuba umugore mwakundana nyuma nti mubane sibyo byagushyushya umutwe kdi kabone niyo mwana mwarabyaranye nkanswe kuryama si itegeko ko ugutunga njye ndumva Asinah ari agashinzi nta mugire wamuvamo da nareke abandi bubake u muryango wabonye areke fitina
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X