Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Riderman mu gitaramo cy’akataraboneka agiye gukorera muri H-Zone Gikondo

Nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize Danny Vumbi yataramiye abakunzi ba muzika nyarwanda bari muri H-Zone Gikondo aho yabaririmbiye indirimbo ze mu buryo bwa live bakanezerwa, kuri ubu bwa MIG Ltd bwazaniye abakunzi ba muzika nyarwanda umuraperi Riderman mu gitaramo cy’akataraboneka.


Riderman azataramira abafana be ndetse n’abakunzi ba muzika nyarwanda muri rusange kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016, aho azaba arapira abakunzi ba Hip Hop nyarwanda, dore ko umwe mu baraperi bafite izina rikomeye muri Hip Hop nyarwanda.

Biteganyijwe ko ku isaha ya saa moya z’umugoroba aba Djs ba kabuhariwe mu kuvangavanga umuziki bazaba batangiye gususurutsa abazaba bitabiriye iki gitaramo dore ko n’ubusanzwe muri H-Zome hasanzwe hari aba Djs bazi gususurutsa abakunzi ba muzika.

Naho ku isaha ya saa tatu kugeza ku isaha ya saa yine z’ijoro ni isaha yiswe Happy Hour, aho umukobwa wese ndetse n’uzaba yamusohokanye bazafata icyo kunywa cy’ubuntu.

Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa MIG Ltd buri gutegura iki gitaramo, ngo kizaba ari igitaramo cy’akataraboneka kuko ngo abazaba bacyitabiriye bazabona imiririmbire idasanzwe y’uyu muraperi, dore ko asanzwe azwiho gutaramira abafana bagataha banezerewe.

Iki gitaramo kizaba cyiganjemo udushya twinshi no gutungurana kwa bamwe mu byamamare bizaba byitabiriye iki gitaramo.

Tubibutse ko iki gitaramo kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 16 Ukwakira 2016, guhera ku isaha ya Saa mmbiri z’umugoroba (8:00 PM) kugeza bukeye.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X