Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Riderman ngo asanga gahunda ya Made in Rwanda yakageze no muri muzika nyarwanda

Mu gihe mu bikorwa, ibicuruzwa mdetse na za serivisi zitandukanye zaba ari iza Leta cyangwa abikorera kugiti cyabo mu Rwanda, ikirangajwe imbere ari gahunda yiswe‘Made in Rwanda’ igamije gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda, umuhanzi Riderman nawe ngo asanga no mu muziki nyarwanda iyo gahunda itagombye kuburamo.

Umuhanzi Riderman akaba na nyiri nzu itunganya umuziki y’Ibisumizi, amaze kuba ubukombe mu muziki nyarwanda mu njyana ya HipHop.

Ni umwe mu bahanzi bamaze kwegukana ibihembo bitandukanye bibera mu Rwanda birimo ibya Salax Awards na Guma Guma.

Yagize ati: "Ibihangano byacu bizaheshwa agaciro n’abanyarwanda ubwabo, tugomba kwigobotora ibituma turarikira umuziki wo hanze. Ubundi tugashyigikira ibyacu tukiteza imbere."

Uyu muhanzi akomeza avuga ko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho aba akeneye gushyigikirwa n’abamugaragiye cyangwa bishimira ibikorwa bye. Ngo ibyo mu gihe byaba bigezweho, bikaba byatuma n’abanyamahanga bazifuza kuza kuvoma inganzo yacu kuruta uko twajya kuvumba iyabo.

Kugeza ubu amaze gushyira ahagaragara album esheshatu ndetse n’indi ya karindwi arimo gutunganya ngo ayishyire hanze tariki ya 25 Ukuboza 2016 kuri Noheli, iyi Album ye ikazaba igizwe n’indirimbo zigera kuri 30.

Ni ubwa mbere mu Rwanda umuhanzi azaba akoze igitaramo cyo kumurika album ye iriho indirimbo 30, kuko usanga abandi bazikora bakazishyira ku isoko nta bitaramo bazikoreye.

Ku bijyanye n’ibitaramo bimaze iminsi bibera petit stade i Remera bigahomba ari naho nawe azagikorera, avuga ko buri umwe agira imitegurire ye n’abafana be.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X