Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Riderman ntiyaba ari gusaba imbabazi Asinah mu buryo bwa gihanzi?

Nyuma y’uko umuraperi Riderman atandukanye n’uwari umukunzi we Asnah, ndetse akanaza kurushinga n’uwabaye nyampinga wa kaminuza ya Mount Kenya Miss Agasaro Farid Nadia, ibi bikaza gukurikirwa n’indirimbo Riderman yagiye akora zirimo Get Out Of My Soul na Ndakabya indirimbo zaje kuvugwaho byinshi ndetse binaza kuvugwako ashobora kuba yarazihimbiye Asnah, kuri ubu yakoze indi ndirimbo isa n’iy’umuntu wisubiyeho asaba imbabazi umukunzi we batandukanye.

Mu minsi yashize Riderman ubwo amakuru yacicikanaga avuga cyane ku gutandukana kwe na Asinah, yakoranye indirimbo n’umuhanzi Christopher bayita “Ndakabya” iyi ndirimbo yavuzweho byinshi ndetse benshi baza kuvuga ko yaba yarayihimbiye uwari umukunzi we Asnah.

Nyuma uyu muraperi yaje gukora indi ndirimbo yiganjemo ururimi rw’icyongereza ayita Get Uot Of My Soul, abantu bayumvise bwa mbere bahise batangira kuvuga ko Riderman noneho yiciye kuri Asnah burundu, dore ko bari bararangije gutandukana ndetse Riderman yaramaze gushing urugo.

Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga ni bwo Riderman yataramiraga abafana be muri H-Zone Gikondo maze ibyishimo bimusaze ahita abwira abafana be ko agiye kubaririmbira indirimbo nshya nubwo itarajya ahagaragara.

Aha yahise abaririmbira indirimbo yafatanyije na Bruce Melodie bayita "Wancitse Vuba."

Aha ariko yahise abwira abafana be ko iyo ndirimbo itarajya ahagaragara. Gusa benshi mu bari aho bagiye bavuga ko yaba ari gusaba imbabazi Asnah.

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’ikinyamakuru Imirasire.com, Riderman asobanura iby’iyi ndirimbo yavuze ko iyi ndirimbo ntaho ihuriye n’iby’urukundo rwe n’uwahoze ari umukunzi we Asnah, ngo kuko ari indirimbo nk’izindi zose.

Aha ariko yavuze ko batarayishyira ahagaragara.

Yagize ati: "Ni indirimbo nk’izindi ntaho bihuriye n’urukundo rwanjye na Asnah. Gusa ntabwo turayishyira ahagaragara. Naryohewe ndayiririmba. Nabikoze kubera ko naryohewe."

JPEG - 82.8 kb
Riderman agikundana na Asnah

Mu Ugushyingo 2014 ni bwo byatangajwe ko Riderman na Asnah batandukanye mu ibanga, ariko bombi bakaza kubihakana bavuga ko ari ibihuha bigamije kubaca integer no guteza umwuka mubi mu rukundo rwabo, ariko biza kurangira bigaragaye ko ari amakuru y’impamo, ndetse Riderman abana byemewe n’amategeko na Miss Agasaro Farid Nadia.

Indirimbo "Uncitse Vuba" benshi mu bayumvise bari muri H- Zone bagiye bavuga ko Riderman ashobora kuba ari gusaba imbabazi Asnah mu buryo bwa gihanzi, ariko uyu muhanzi we yahakanye ibi avuga ko we na Bruce Melodie bayiririmbye nk’uko izindi zose baziririmba.

Gusa nubwo ba nyiri iyi ndirimbo bombi yaba Bruce Melodie cyangwa Riderman bavuga ko iyi ndirimbo batarayishyira ahagaragara ndetse nta n’umuntu barayiha, ku bucukumbuzi bw’ikinyamakuru Imirasire.com iyi ndirimbo yabashije kuboneka.

Wancitse Vuba By Rider Man ft Bruce Melodie (Junior Mult Round Music)

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

ingabire - 24/09/2016 saa 15:43

ayiwe!erega uwo NGO Ni Nadia yaje arata gutukura reka nkubwire wowe Nadia:nkeka ko waba warikoye!ndavuga inkwano dot!waringinze utanga amatour mpaka baguteye India ariko uzahora wicwa n'agahinda!riderman yakunze asinah murwanda twese abakurikira showbiz turabizi.sinigeze numva mwitangaza makuru asinah arata riderman ariko numvise riderman ataka asinah.erega jya witonda wowe farid kuko na divorce ibaho!urabeshya uzaruha !serieusement I ... u so much!ESE asinah iyo yisiga mukorogo wari kumurusha ubwiza?asinah warambabaje mukobwa Mwiza gerageza witeze imbere!ndifuza kukubona muri Benz compressor yawe ukarya ubuzima ukava kuri izo ...!rider nudasaba imbabazi imana na asinah!sha gehinomu uzafatayo igibanza!amahoro kuri asinah!umuvumo kuri RYA habara ry'umutuku!
Kanda hano umusubize

Ukuri@com - 3/08/2016 saa 19:02

yego rata riderman!ubugabo butagaruka bubyara ububwa!!!ubwo wibutseko wahemukiye Asnah ni byiza gusa nuko ntacyo wahindura!ihangane ugumane n'iyo nzobe yagushutse ikaguteza guhemuka!icyo nkubwiye nuko uzarinda usaza utibagiwe ibihe byiza wagiranye na Asnah kuko uwo muri kumwe ntiwigeze umukunda!
Kanda hano umusubize

Paul - 3/08/2016 saa 09:07

Ibyamamare Ninkundo zabo biratangaje. Mbabajwe nuwo Bita Agasaro!
Kanda hano umusubize

Joe - 3/08/2016 saa 02:14

Riderman ntago ari serious nagato, njye turaziranye bihagije ntacyo yambeshya. Niba hari umuntu wihangana ni umugore wa Riderman kuko urebye uburyo Riderman yitwara ntamugore wabyihanganira!!!gusa bazihangane ntibazatandukane kuko Asnah yarara arutashyemo.
Kanda hano umusubize

mimi - 2/08/2016 saa 09:39

yeweee riderman urasebye pe ikiragi kiti mbibuba courage rata asnah mukobwa uyumugabo yarahemutse sana ntakuntu umutima atrikwicuza hahaha cyakora yicujije kare
Kanda hano umusubize

fafa - 1/08/2016 saa 20:51

Riderman weeee uragaragaye pee
Kanda hano umusubize

uwizeyimana david - 2/08/2016 saa 19:53

agaragayeguse?
Kanda hano umusubize

azizi - 1/08/2016 saa 20:45

erega ubyemera umusa warahemutse sana Asnah aho ari ashobora kuba yishimye ariko wowe uzahora umwicuza kuko Nadia ntumukunda nagato ibyo njye nkishuti yanyu ndabizi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X