Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Riderman yagaragarije abafana be ko ari we muraperi wa mbere mu Rwanda

Kuri iki cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2016, ubwo umuraperi Riderman yataramiraga abafana be muri H Zone Gikondo, yaberetse ko ari we muraperi ukomeye hano mu Rwanda, aho yabaririmbiraga indirimbo ze zagiye zikundwa ndetse n’izindi nshya amaze iminsi mike akoze.

Ku isaha ya saa tanu z’ijoro ni bwo umuraperi Riderman yari ageze ku rubyiniro, yari ategerejwe n’abatari bake mu bari mu kabyiniro ka H Zone, aho yakiriwe nk’umwami ubwo yageraga ku rubyiniro.

Riderman yatangiye abwira abafana be ko ari we muraperi wa mbere mu Rwanda ngo nubwo ahandi ataramenyekana, ariko ngo azahora ari uwa mbere mu Rwanda.

Uyu mu raperi yahise atangira kuririmba indirimbo ze zagiye zikundwa, ugasanga abari muri iki gitaramo baramufasha kuziririmba.

Indirimbo nyinshi yaririmbye zari nshya ariko icyagaragaraga ni uko abari aho benshi bamukurikira cyane dore ko nta ndirimbo yaririmbaga ngo usange habuze umufasha kuririmba.

Riderman byamushimishije cyane bituma abaririmbira indirimbo nshya yakoranye na Bruce Meloddy bise Wancitse Vuba.

Amafoto agaragaza uko igitaramo cyari kimeze

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 3/08/2016 saa 23:00

wapi uwambere ni green P
Kanda hano umusubize

Chris Gikundiro - 2/08/2016 saa 13:09

ndashimira knowless
Kanda hano umusubize

Chris Gikundiro - 2/08/2016 saa 13:08

ndabona knowless akoze neza
Kanda hano umusubize

Rideerman - 2/08/2016 saa 10:37

Wagirango yaririnbiraga mucyunba araramo ibitaramo byo mu rwanda biba biri hasi cyane peeeee
Kanda hano umusubize

igisumizi bakareke - 1/08/2016 saa 15:01

kbsa riderman nuwambere muba rappers bo murda Imana ihe umugisha umufana we aho ari hose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X