Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Riderman yunze mu rya Fireman na Green P bavuga ko itangazamakuru risigaye riheza injyana ya Hip Hop

Nyuma y’uko umuraperi Rukundo Elia wamenyekanye cyane mu muziki nka Green P na mugenzi we Uwimana Francis uzwi ku izina rya Fireman bavuze ko itangazamakuru ririmo amaradiyo ritsikamira injyana ya Hip hop riyibuza kwamamara nk’uko izindi njyana nka R&B na Afrobeat zihabwa umwanya, mugenzi wabo Riderman, ndetse wanegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya 3, nawe yashimangiye ibi avuga ko ndetse we hari na radiyo yajyanyeho indirimbo ye bakanga kuyakira ngo ntibajya bacuranga Hip Hop.

Ubwo Riderman yaganiraga n’abanyamakuru ba kimwe mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda asobanura ibyerekeye ifoto aherutse gushyira mu rukuta rwe rwa Instagram, ifoto iriho umugabo ufite umutwe w’itara rya ampuru ariko akaba afitwe n’abaporisi bagiye kumunyonga, akikijwe n’abandi benshi bafite imitwe iriho urumuri rwa buji, yavuze ko yashakaga kwerekana uburyo Hip Hop nyarwanda ifashwe muri iyi minsi.

Riderman yemeza ko ngo muri iyi minsi injyana ya Hip Hop yagambaniwe kandi ngo imeze nk’urumuri rumurikira benshi, nyamara ngo izindi njyana zose agereranya n’amabuji zigatoneshwa.

Yagize ati: "Nashakaga kugaragaza uburyo injyana ya Hip Hop yagambaniwe muri iyi minsi. Hariya urabona uriya mugabo ufite urumuri rw’ampuru agereranywa n’injyana ya Hip Hop, naho amabuji ni izindi njyana."

PNG - 461.5 kb
Iyi ni yo foto Riderman aherutse gushyira kuri Instagram ye

Uyu muraperi yemeza ko hari amaradiyo hano mu Rwanda asigaye yanga gukina indirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop, aho anivugira ko we ubwe hari radiyo yajyanyeho indirimbo ye bakamubwira ko batakira indirimbo zo mu njyana ya Hip Hop.

Ibi kandi ni ibikomeje kuvugwaho n’abaraperi batandukanye ko hari amaradiyo aheza injyana ya Hip Hop kandi iyi njyana yagakwiye gukinwa nk’izindi, aho na Diplomate yabigarutseho.

Ibi bikaba bigaragaza ko ari ikibazo gikomeje kubera intambamyi abaririmba injyana ya Hip Hop niba koko hari amaradiyo yanga kwakira ibihangano byabo.

Gusa nubwo abaraperi bakomeje kugaragaza iki kibazo, abakurikiranira hafi ndetse bagasesengura iby’umuziki nyarwanda, bavuga ko ubundi hari igihe injyana ya Hip Hop yo mu Rwanda yari ikunzwe kubera abahanzi bayiririmbaga bakoraga ndetse ugasanga ibihangano byabo birakunzwe, ariko kugeza kuri ubu ngo bageze aho barirara n’iyo bakoze indirimbo ntibazigeza ku ba promoters.

Ikindi kandi abakurikiranira umuziki nyarwanda bashinja abaraperi ngo ni uko ubundi baririmbaga ibintu usanga bijyanye n’ubuzima bw’abantu ariko ngo bageze aho bigira mu bintu byoroheje. Byongeye ngo hari abaraperi bageze aho basiga isura mbi Hip Hop aho bageze aho batangira kuririmba ibitutsi batukana, bigaragara ko ari injyana y’ibirarara.

Aha rero bakaba ari ho bahera bavuga ko bishoboka ko amaradiyo amwe yanga kwakira indirimbo z’abaraperi atinya ko bishoboka ko muri izo ndirimbo harimo ibitutsi.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

King Devu - 14/06/2016 saa 09:14

Okey nibyo koo nkuko abo basore nabivuga injyana ya Hip Hop irahezwa cyane!!!!!!!!!!!!. muti gute , uzanage nzure iyo habayeho nk'irushanwa runaka kugirango bazatware umuraperi kbs nipali hazali pe!!!!, kandi wanareba pafomens mubyukuri suko abaririmba injyana ya Hip Hop baba barushijwe, gusa nanoe sinakirengagiza ko hari abaraperi babuze amahirwe kandi bakora cvane (neza), babona m
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X