Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Safi Madiba yiyemeje kuzatumira Knowless mu bukwe bwe

Umuhanzi Safi Madiba ubarizwa mu itsinda rya Urban Boyz, rimwe mu matsinda yamenyekanye muri muzika nyarwanda ndetse no mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga, uyu muhanzi akaba ari umwe mu bahanzi bateganya kurushinga mu minsi ya vuba. Safi ufite umukunzi we Parfine, avuga ko nubwo umuhanzikazi Butera Knowless atamutumiye mu bukwe bwe na Producer Clement atakora nk’uko yakoze, ahubwo yiteguye kumutumira mu bwe bagasabana nta ngingimira.

Safi Madiba yahoze akundana na Butera Knowless, gusa baza gutandukana ndetse Knowless akaba yarakoze ubukwe n’umugabo we Producer Ishimwe Clement akaba n’umuyobozi w’inzu ikomeye izwiho gutunganya umuziki izwi ku izina rya Kina Music.

Abantu benshi bari biteze ko Safi Madiba azataha ubukwe bwa Knowless na Clement gusa ntiyabubonekamo, benshi batangira kuvuga amagambo atandukanye, ndetse banavuga ko ashobora kuba yarashatse gutaha ubwo bukwe agahezwa hanze, gusa we nta nubwo yari muri Kigali.

Safi Madiba yabajijwe niba we nakora ubukwe azatumira Knowless maze adashidikanyije ahita avuga ko azamutumira nk’abandi bose, kuko nta kibazo na kimwe bishobora kuzamutera, ndetse ngo byaba ari na byiza Knowless yitabiriye ubutumire yaba yamuhaye.

Yagize ati: "Nubwo Knowless atantumiye mu bukwe bwe, njyewe nzamutumira. Knowless Namutumira akakirwa nk’abandi bose, kuko kumutumira ntago bivunanye cyane."

Kugeza ubu urukundo rwa Safi Madiba n’umukunzi we Parfine ni bamwe mu byamamare bakundanye bizwi kandi bias n’aho bigeze aho bijya mu mishanga ikomeye yo kubana nubwo batarabitangariza inshuti n’imiryango.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 20/11/2016 saa 14:03

nitwa muminu njye kubwange knowlse si namutumira kuko ineza yiturwa indi
Kanda hano umusubize

Aime - 20/11/2016 saa 06:09

uyu wiyise USA nuko ashyizemo gutukana naho ubundi avuze ukuri niba wowe Safi warakundanye na Knowless byararangiye bibaye byiza ntabwo wazongera no kumuvuga mwitangaza makuru kuko ni ikintu kibi cyane kumuntu wamaze kubaka urugo rwe. gusa ndagaruka no ku itangazamakuru naryo rigira uruhare mugukomeza kuzana inkuru zashaje kera kandi zishobora kugira ingaruka mbi muri societe nyarwanda.mwishyire mumwanya wa Clement guhora abona inkuru kumugorewe zerekeranye nuwo bakundanaga mumenye neza ko ibyo mukora atari byiza na buhoro ku muntu wubatse simbivugiye Kuri Knowless gusa kuko nsoma kenshi amakuru nkaya atari meza muri societe nyarwanda.
Kanda hano umusubize

Wa Muyango - 21/11/2016 saa 01:27

USA kuvuga knowless mu itangazamakuru si ikintu gikomeye cyane kandi nta nimpamvu yo kutamuvuga cyane ko baba bamumubajije ikizima nuko nta kibi aba amuvuga.
Kanda hano umusubize

Aime - 20/11/2016 saa 06:09

uyu wiyise USA nuko ashyizemo gutukana naho ubundi avuze ukuri niba wowe Safi warakundanye na Knowless byararangiye bibaye byiza ntabwo wazongera no kumuvuga mwitangaza makuru kuko ni ikintu kibi cyane kumuntu wamaze kubaka urugo rwe. gusa ndagaruka no ku itangazamakuru naryo rigira uruhare mugukomeza kuzana inkuru zashaje kera kandi zishobora kugira ingaruka mbi muri societe nyarwanda.mwishyire mumwanya wa Clement guhora abona inkuru kumugorewe zerekeranye nuwo bakundanaga mumenye neza ko ibyo mukora atari byiza na buhoro ku muntu wubatse simbivugiye Kuri Knowless gusa kuko nsoma kenshi amakuru nkaya atari meza muri societe nyarwanda.
Kanda hano umusubize

Aime - 20/11/2016 saa 06:08

- 19/11/2016 saa 20:00

Ahubwo umusazi niwowe.safi avuze nabi?ark ubundi niwoe wasaze
Kanda hano umusubize

agaciro - 19/11/2016 saa 10:52

kuki mutukana?uyu wiyise usa ndabona ibyo yishe biruta inama agiriye Safi. GUTUKANA BIBI.😨👎
Kanda hano umusubize

usa - 19/11/2016 saa 09:47

ariko nka safi numusazi? muba mushakiki kubagore babandi? niba mwarakundanye byararangiye.Reba ibikureba ureke knoless yiyubakire.utugabombwa Duhora twita kubagore babandi.Clement nawe niyiyame kariya gasorembwa.
Kanda hano umusubize

Wa Muyango - 21/11/2016 saa 01:31

nkawe ubundi nkusubije nakubwira nabi bikagusiga ariko reka nkureke. Safi ntimungana yewe nurwego ariho ntiwabona amahirwe yo gupfundura udushumi dufunga inkweto ze. so gira discipline kubantu bose
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X