Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Salax Awards yaba igiye kugaruka izaniye iki muzika nyarwanda?

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bemeza ko Salax Awards ari kimwe mu bintu bifite uruhare mu guteza umuziki nyarwanda imbere. Gusa baribaza igishya yaba igiye kugaruka izaniye amahanzi ndetse n’umuziki muri rusange, dore ko ku rundi ruhande hari abavuga ko nta kintu yabazamuyeho na mbere hose.

Bisanzwe bimenyerewe ko muri muzika iyo habayeho amarushanwa runaka umuhanzi wegukanye igihembo haba hari amafaranga runaka ahabwa cyangwa ibindi bikorwa bya muzika yemererwa gukorerwa bituma muzika ye ikomeza gutera imbere.

Mu minsi yashize Salax Awards yagiye yitabirwa n’abahanzi batandukanye ndetse bakanegukana ibihembo, ariko bamwe bakagenda banavuga ko ibihembo bahabwa ntacyo bibongerera mu bikorwa byabo ba muzika, uretse kongera ikitwa ngo ni CV, ndetse wenda no guhura n’abafana benshi.

Bamwe mu bahanzi baganiriye n’ikinyamakuru Imirasire.com batangaje ko kugeza ubu na bo ubwabo bibaza igishya iri rushanwa rigiye kugaruka rizaniye abahanzi ndetse n’umuziki nyarwanda muri rusange, aho bakiri kwibaza niba atari bya bindi byo kuvuga ngo uyu muhanzi runaka yegukanye igihembo nyamara nta yindi ntera kigiye kumugezaho.

Ku rundi ruhande ariko abategura Salax Awards bo bavuga ko atari irushanwa ngo kuko bareba umuhanzi wakoze kurusha abandi bakamugenera igihembo nk’ishimwe.

Aha kandi bavuga ko ngo bo icyo baba bagamije atari uguha abahanzi ubushobozi bwo gukora indirimbo cyangwa ngo bamuhe amafaranga, ahubwo ari ukubashimira no kubagaragariza ko bakoze neza bagahiga abandi, ndetse aha banemeza ko iki ari ikintu gifite agaciro karenze ibyo batekereza.

Aha Emma Claudina umwe mu bategura Salax Awards aganira n’ikinyamakuru imirasire.com yyavuze ko bo icyo baba bagamije kirenze no guha ubushobozi umuhanzi bwo kuba yakorerwa indirimbo cyangwa guhabwa amafaranga.

Avuga ko ibyo bakora biba bigamije guha ubushobozi burenze umuhanzi, ngo kuko igihembo umuhanzi ahawe cyiyongera ku myirondoro igaragaza ibikorwa umuhanzi yagezeho (CV) binamuhesha amahirwe menshi yo kuba aho yagera hose yamenyekana nk’uwahawe igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu njyana runaka.

Yagize ati: "Unagenzuye icyo bita Awards gitandukanye n’amarushanwa. Twe tureba umuhanzi wahize abandi tukamuha igihembo kigaragaza ko ari umuhanzi mwiza. Icyo tubaha kirenze ku kubaha ubufasha bundi bujyanye no kubakorera indirimbo. Iyo umuhanzi abonye icyo gihembo cyiyongera kuri CV ye niyo yajya ahandi baba bazi ko ari umuhanzi ushoboye."

Emma Claudine avuga ko kandi kuva Salax Awards yatangira nta muhanzi bemereye igihembo ngo bareke kukimuha.

Gilbert MAHAME-Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X