Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru Yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

SandraTeta yaba agiye guhura n’ibibazo nyuma yo gukoresha igitaramo cy’abambaye imituku

Nyuma y’uko Sandra Teta umenyereweho gutegura ibitaramo by’abambaye imituku (All Red Party ) akoresheje igitaramo mu mpera z’icyumweru gishize, kuri ubu abari abaterankunga b’icyo gitaramo batangaje ko bagiye kumujyana mu nzego za Polisi ku bwo kutubahiriza amasezerano bari bagiranye.

Ikigo cy’ubucuruzi kizwi ku izina rya STS Trade Limited, kivuga ko cyagiranye amasezerano na Teta, kiravugako kigiye kwitabaza polisi kugira ngo igaruze ibyacyo nyuma y’uko uwo bagiranye amasezerano yanze kuyubahiriza nk’uko byari bikubiye mu byo bumvikanye.

Iki kigo gitumiza mu mahanga Wisiki izwi ku izina rya Label 5, kivuga ko cyahaye whisky Teta ibyo kunywa bifite agaciro ka miliyoni 5 z’amanyarwanda ari na byo byagombaga kuvamo miliyoni 20 ku gicuruzo cyose, ariko we akaba yarasabwaga kuba yaha iki kigo miliyoni 5 gusa andi akayijyanira.

Ariko nk’uko Anthony J. Kateeba, ushinzwe iby’amasoko muri iki kigo yabitangaje, ngo igitaramo cyari kuba ku wa 24 Nzeri nticyaba kimurirwa kuwa 1 Ukwakira, ariko kuko ngo Teta yabiseguyeho akanabasaba gukomeza kumufasha, baremeye bakomeza amasezerano bari bafitanye.

Yakomeje avuga ko iki kigo cyari cyemereye Teta abazacuranga (Live Band, abafata amashusho n’amafoto) ndetse n’ibyo kunywa, ariko bumvikana ko ahabwa ibyo kunywa azabacururiza. Aha ariko yavuze ko mugihe yari kuba hari ibinyobwa atabashije gucuruza yagombaga kubisubiza iki kigo kikabyicururiza, ariko Teta ngo yanze kubibasubiza ndetse ngo ntiyabaha amafaranga yaba yabivuyemo.

Yagize ati: "Twamusabye kudusubiza ibyacu mu gihe atabicuruje, kuko twagombaga kubiha abandi bashoboye kubicuruza. Twagerageje uko tuganira nawe kugira ngo iki kibazo gikemueke neza bya kivandimwe. Gusa twatunguwe no kumva yisubiyeho ngo ibyo kunywa byose twari twamuhaye byari bigenewe igitaramo."

Iki kigo kandi cyatangaje ko cyatunguwe ndetse kinababazwa no kumva ko Teta yafashe ibyo kunywa cyamuhaye akabitangaho ingwate kugira ngo ahabwe inguzanyo, ari na cyo cyatumye ubuyobozi bw’iki kigo bwitabaza imbaraga za Polisi kugira ngo ibafashe gukemura iki kibazo.

Gusa ku ruhanda rwa Teta we avuga ko ibyo kunywa byose byari bigenewe igitaramo ngo kuko bari babyumvikanyeho n’iki kigo mu masezerano bafitanye. Aha anavuga ko nta bwoba afite ko pilisi izamukurikirana kuko ngo afite ibimenyetso bigaragaza ko nta buriganya yakoze.

Yayize ati: "Ibyo kunywa byari ku ruhare rw’abaterankunga mdetse hari n’ibimenyetso bibigaragaza. Wanababaza niba mu masezerano twagiranye hatarimo n’ibyo kunywa."

Bibaye byo koko ko Teta yaba agiye gukurikiranwa na Polisi ntibyaba ari ubwa mbere inzego zishinzwe ubutekano zaba zimukurikiranyeho amakosa ashinjwa na rwiyemezamirimo, kuko no mu bihe bishize yakurikiranweho gutanga Cheque itazigamiye.

Gilbert Mahame

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Joshua - 7/10/2016 saa 20:17

mureke gusebya undi mwana namw byababaho
Kanda hano umusubize

Natacha - 7/10/2016 saa 11:26

Erega mwese ndumva mwikoreye Teta. Mumufashe hasi. "Ngo byaramuyobeye... ngo si ubwa mbere yitaba police..." ko yitaba se ubu arihe? Arafunze? Ngo byaramuyobeye? Murabona se Sandra asabiriza??? Mwebwe icyo muzi ni gutanga comments zipfuye mwihimbye amazina. Mukure amaboko mu mifuka mukore, mureke kureba iby'abandi, munatanga inama batazibasabye. Murebe ibibareba, ibitabareba namwe murebe hirya cg Murebe ariko mufunge iminwa.
Kanda hano umusubize

Joshua - 7/10/2016 saa 20:15

nibure naw rata uri mu kuri
Kanda hano umusubize

zizou - 6/10/2016 saa 20:36

Asyiiiiiii!!!! iyi mbeshu turayirambiwe
Kanda hano umusubize

Hangumurimo - 5/10/2016 saa 19:48

Ese uyu mukobwa ko mbona ari ingegera!!!Ese ibi biroroi ategura buri gihe biba ari imitwe!!!.//????Harya ubu ngo niko guhanga umurimo???Cg nuguhanaga ubujura?Mbiswa ra!!!
Kanda hano umusubize

kabeho j.m.v - 5/10/2016 saa 02:06

Uyu mukobwa ra! Ko mbona ibi bintu byamuyobeye kuva na kera kuki atazibukira? Icyakora agira courage kabisa. Nawe se ubwa mbere byatumye ajya muri police n'ubwa kabiri biba uko; none n'ubwa 3 kweli?!!!! Ibikirwa byose byiza bisaba cash arega uretse iby'urukundo. Mu gifaransa baravugango: outre les actes caritatifs, il ne suffit pas d'avoir les belles idées, il faut un conditionnement. Et le"CONDITIONNEMENT c'est quoi? C'est l'argent. Namenye rero ko kugirango yirinde ibibazo nabanze ashake cash ze ubundi ibindi byose yifuza azajya abikora atabanje kwiha rubanda baba babanje kumugira umugaragu. Teta nakugira inama yo kuyoboka ubuhinzi cg ubworozi ubundi ukazigama duke twawe maze urebe ko hari uzongera kugusuzugura. Sha uzajya ukoresha ibitaramo ntawe ubanje gucinyaho inkoro kandi uzunguka cyane.
Kanda hano umusubize

kabeho j.m.v - 5/10/2016 saa 02:05

Uyu mukobwa ra! Ko mbona ibi bintu byamuyobeye kuva na kera kuki atazibukira? Icyakora agira courage kabisa. Nawe se ubwa mbere byatumye ajya muri police n'ubwa kabiri biba uko; none n'ubwa 3 kweli?!!!! Ibikirwa byose byiza bisaba cash arega uretse iby'urukundo. Mu gifaransa baravugango: outre les actes caritatifs, il ne suffit pas d'avoir les belles idées, il faut un conditionnement. Et le"CONDITIONNEMENT c'est quoi? C'est l'argent. Namenye rero ko kugirango yirinde ibibazo nabanze ashake cash ze ubundi ibindi byose yifuza azajya abikora atabanje kwiha rubanda baba babanje kumugira umugaragu. Teta nakugira inama yo kuyoboka ubuhinzi cg ubworozi ubundi ukazigama duke twawe maze urebe ko hari uzongera kugusuzugura. Sha uzajya ukoresha ibitaramo ntawe ubanje gucinyaho inkoro kandi uzunguka cyane.
Kanda hano umusubize

Bgenge - 5/10/2016 saa 01:07

Ariko se, ibi ni byo mu Rwanda twita KWIHANGIRA IMIRIMO Leta ihora idusaba? Uyu mukobwa arabura gukora imishinga ifitiye igihugu n'Abaturage ndetse na we ubwe akamaro akajya mu byo ntazi byo gutegura ibitaramo byo kwambara imituku? Ministeri y'Uburezi biragaragara ko urugendo rukiri rurerure mu kwigisha Urubyiruko mu mashuri KWIKORERA no GUHANGA IMIRIMO. Burya koko ngo inkubisi y'am..... irayitarukiriza; Teta nagende kuri Polisi kandi arekurwe amaze kwishyura iby'abandi wenda ubutaha bizatuma agira ubwenge ajye amenya gukoresha inguzanyo ibifitiye igihugu n'Abaturage ndetse na we ubwe akamaro! Umurengwe we!! Koko ngo wica nk'inzara kandi ngo iby'abapfu biribwa n'abapfumu koko ndabibonye!!!
Kanda hano umusubize

soso - 4/10/2016 saa 23:23

ababakobwa nibisambo kweri baratesha agaciro abanyarwandakazi bagiye biyubaha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X